mar.
15
mars
2011
Faustin Twagiramungu , Perezida wa RDI Rwanda Rwiza,ni we wahawe igikombe cy'Umunyapolitiki uharanira amahoro. Yagihewe na Associations zo mu gihugu cy'Ubutaliyani.
Abashinzwe ubwanditsi bangejejeho amazina n’umubare w’abamaze kwiyandikisha kuba abayoboke ba RDI : 6872, bari mu Rwanda no mu bihugu binyuranye. Uku kwiyandikisha kugikomeza kwerekana ko Abanyarwanda benshi aho bari hose bafite inyota n’ubushake bwo gufatanya bagashyigikira ibitekerezo byiza n’amahame ngenderwaho ya RDI-Rwanda Rwiza, kugira ngo hashyirwe ho uburyo bushya bwo gukora politiki mu gihugu cyacu.
Politike dukora si iyo gukiranura intambara y’amoko n’uturere ikunze gufata igihe kinini mu mibanire yacu. Intambara y’amoko ntizarangizwa no kuyarata iteka aho turi hose, bamwe tuganya mu gihe abandi twishongora duha abaganya urwamenyo. Iyi ntambara izakizwa n’urubyiruko ruzazana ibiterezo byubaka Urwanda rushya, Urwanda rutarobanura.
I. KUMENYA NEZA IBYO DUSHAKA KUGERAHO
1.Politike si urusimbi (muzungu anarara), cyanga gatebe gatoki
Politike ntikorwa mu kajagari, kandi twese ntidushobora kuba abanyapolitike. Politike si umukino w’amagambo, amangambule cyanga amayeri, bamwe bumva ko ari umukino wakinwa n’ubonetse wese. Politike ni ubuhanga buhanitse kimwe n’ubundi buhanga muzi bushingiye ku bitekerezo bitomoye, kandi bifitiye Abenegihugu akamaro. Politike kandi yakozwe kuva abantu babaho, ariko abayigizemo uruhare runini rw’ingirakamaro mu mateka ya “Muntu” ni Abagereki n’Abaromani. Politike ni ibitekerezo bishingiye ku mpano imeze nk’ubuhanzi no kugenekereza ku buryo butagirwa na bose. Nk’uko tutaba abahanzi twese, nibyumvikane bityo ko twese tutaba abanyapolitike.
Aho politike itandukaniye n’ubuhanzi bundi (art) ni uko abashaka kuyikorera mu ruhame bagomba kwubahiriza amategeko ashyirwaho hakurikijwe ibyifuzo bya rubanda, agashyirwaho ku buryo bwubahiriza amatwara ya demokarasi. Ayo mategeko agomba kwubahirizwa n’abakora politike, bakamenya ko bagomba kuyivamo batarahemuka, cyanga batarananirwa cyanga se ngo basige incyuro nk’izo tubona muri Afurika, incyuro n’umurage mubi bishingiye ku bujura, kwica abo mutavuga rumwe, gufata umutungo w’igihugu ukaba uw’umuryango n’udutsiko tuwushyigikiye. Ariko igikomeye cyane kandi giteye ishozi kikaba kugundira ubutegetsi bufatwa nk’ ingwate cyanga umurage, bikajyana no kwirengagiza ko urubyiruko rukenera ko ibintu bihinduka nk’uko ibihe bigenda bisimburana iteka.
2.Kurwanya ubutegetsi bw’igitugu, ubwicanyi n’ubujura
Kurwanya ubutegetsi bw’igitugu aho buva bukagera ni ngombwa, ndetse bigomba kuba inshigano bikaba na rimwe mu mahame akomeye Abanyarwanda bagomba gushingiraho bakora politike yo mu gihe tugezemo.
Kigali yahinduwe umujyi w'abaherwe bari ku butegetsi, abakene birukanwamo ku ngufu !
Ntabwo byakumvikana ko Abanyarwanda mu myaka yashize baba barahagurukiye kurwanya ubutegetsi bw’igitugu bwa Perezida Habyarimana noneho ubu bakavunira agati mu ryinyo, bakemera bucece ubutegetsi bw’igitugu ntangere bwa Perezida Pahulo Kagame. Kuba uyu muperezida ari umwe mu banyagitugu bo muri Afurika ndetse no ku isi, ushyigikiwe cyane n’ibihugu bibiri ari byo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika n’Ubwongereza bidutera kwibaza. Twibaza niba ibi bihugu byombi bitatubeshya ko bishaka ko demokarasi yamamara mu Rwanda, kandi ku rundi ruhande bikarenga bigashyigikira Kagame bizi neza ko ari umukurankota yo gusogota no gukomeretsa abenegihugu bamurwanya abo aribo bose n’aho baba bari hose. Iki si ikinyoma gusa, ahubwo bisa na politike nshya ya mpatsibihugu yahawe intera yo gushyigikira abanyagitugu kugira ngo barengere inyugu z’ibyo bihugu byombi.
2.Igihe cy’abato kirageze (It is your time now or never)
Uko tubyibazaho, Perezida Kagame we yumva afite icyizere cy’uko ashyigikiwe n’ibihugu bikomeye, ko kubera iyo mpavu azaramba nta nkomyi. Ariko niyibuke ko igihugu ari icyacu, ko Urwanda atari koloni cyanga indagizo yashinzwe n’Amerika cyanga Ubwongereza. Kukibohoza ni inshigano ikomeye ya buri Munyarwanda.
Niba Perezida Kagame ari ko abibona aribeshya cyane. Kubera ko uko tubona ibihe bigenda bisimburana, birerekana ko ibitekerezo by’abasore, inkumi, ingimbi n’abangavu birimo bifata indi ntera n’umuvuduko udasanzwe usa n’uw’itumunaho ry’igihe tugezemo cya internet. Bityo bikaba bigaragara ko abato batazemera gucecekeshwa ubuziraherezo, cyanga ngo bemere kubeshywa « n’abaherwe » bavuga ko Urwanda ruzahinduka Singapour cyanga Dubayi. Ibi bivugwa « n’Abassajya », bo bibwira ko tutazi amayeri yabo yo gusahura igihugu, no gukenesha rubanda mu gihe bo bashaka gukira no kwitwara « kinyamerika », ubu abana babo bakaba ari yo biga, igihe abacu biyahura kubera ko Leta yabimye amafaranga yo kwishyura ishuri kandi baratsinze ibizamini.
Inka z'abaherwe ziraganje muri farms hirya no hino mu gihugu,nyamara abaturage bashyizweho amananiza ngo nibororere mu biraro kandi badafite ibikingi byo guhingamo ubwatsi !
Ni uko rero ubu imigi y’igihugu “Abassajya” barayigaruriye, imirima yahoze ari iya rubanda (ari abishwe, abafunzwe, cyanga abahunze) bayihinduye za « farms » bigana za « ranches » z’abakire bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Ibikingi byarongeye biragaruka. Ibyaro byabaye amatongo, abaturage bazinze inkoba z’innyo, inzara iranuma, basenyewe amazu ngo bazahabwa amabati, abandi barunzwe mu midugudu imeze nka za « bantoustan » zahoze muri Afurika yepfo igihe cya « apartheid », mu gihe « Abassajya » babuza abatindi batagira inkweto kwinjira “New Kigali” yigaruriwe n’abifite.
Ibikingi by'Abaherwe bari ku ngoma byaragarutse, mu gihe abaturage bamburwa udusambu twabo bakanahatirwa kugabura n'abo batazi !
4.Akamo ntakamaro, ubumwe buraruta
Nyamara n’ubwo tuvuza akamo kavanze n’induru ndende nk’abakurikiwe, nibwira ko tutikosoye byazatugora cyane kurwanya politike y’igitugu ya Pahulo Kagame, politike tuzi neza ko ishingiye ku nkota n’icumu, umuheto n’imyambi byo kurimbura abamuhangara, ikaba ishingiye ku bikorwa by’umurato mu gihe abatishoboye bishwe n’ubukene n’agahinda ko kutagira kivurira. Kugira ngo tumurwanye abyumve biradusaba igihe cyose ko tutashingira politike yacu ku magambo agamije gusebanya gusa, kuvuga ibyo tudafitiye gihamya, guteza urubwa, guharabika no guharabikana, kwicamo uduce igihe bitari ngombwa, kwiyemera no kwirata, kwigira intore za politike tuzi neza ko nta mutoza mu bya politike twigeze, kubeshyera abandi no kwibeshya turwanya abo twagombye gufatanya nabo, gukora politiki isa n’iyo gukora ubucuruzi bw’ubuconco n’ubucogocogo dutatanya ibitekerezo aho kubishyira hamwe, gukangata no kwiha ibigwi tutigeze, kwiha ibyubahiro bitadukwiye n’ibindi, n’ibindi.
Abakene ngo ni abo guhishwa. Aho kubafasha, Ubutegetsi burabasenyera utururi twabo ngo ni umwanda, bakangara! Igiturage cyahindutse amatongo.
Ntabwo iyi ari yo politike yagombye kuranga abashaka gukora politike yo mu gihe tugezemo. Ubu sibwo buryo bwo kurwanya ubutegetsi bw’igitugu bushingiye ku bwicanyi, guhotora no gufunga abatavuga rumwe nabwo, ubutegetsi bushingiye k’ubujura no gusahura igihugu, bushingiye ku bwibone, ku buryamirane, ikinyoma, kwirundaho umukiro n’ibyiza by’igihugu, ubutegetsi bushingiye kuri jenoside y’Abatutsi bwagize igikoresho cya politike mpuzamahanga n’igikangisho ku baburwanya bose, ubutegetsi bwihaye kwitwaza ubwoko bw’Abahutu bukabashyira mucyo twakwita “ntera rukomatanyo » bukabahekesha inyonjo y’ubwicanyi n’ingengabitekerezo ya jenoside bwemeza ko Abahutu baremwe bafite ubwicanyi muri kamere yabo ya gihutu; ubutegetsi bufata Abatutsi bahoze mu Rwanda mbere ya jenoside ya 1994 ( ni ukuvuga Abatutsi batigeze baba impunzi) bukabagira ibikoresho, bukabahindura ibitambo bya buri iteka; ubutegetsi bubeshya Abazungu b’injiji ko ubwiyunge bw’Abanyarwanda bwarangiye, bukabikora burundanya Interahamwe z’umurato kimwe n’abahoze mu ngabo zatsinzwe (bananiwe intambara y’ishyamba) bubingingira kuza kubana n’abo bahekuye.
5.Ubundi gukina neza ni ugutsinda
Kugira ngo turwanye neza ubutegetsi bw’igitugu tugomba kuba dufite umugambi twumvikanyeho wo kubutsinda. Tugomba kureka gukora politike yo gutera ibiremo (bishaje). Tugomba gushaka uburyo bushya (innovation) bwumvikanyweho bwo gutsinda ubutegetsi bw’igitugu tugahindura imiyoborere y’igihugu, tugatanga ituze n’amahoro mu Benegihugu tudashigiye ku bwibone, amoko, uturerere n’udutsiko tw’inshuti zacu gusa.
Tugomba gushaka uburyo bwose politike yashingira ku bitekerezo bishya, igashingira ku muco uranga Abanyarwanda mu mibanire yabo ya kinyarwanda, tukibukiranya amateka aturanga, tukavugisha ukuri, tugashaka inzira igororotse yatugeze ku mutekano mu gihugu no kuri buri wese, ituze mu gihugu rikaba indamutso, n’ubwigenge ku giti cy’umuntu, kandi byose bigakorwa mu mahoro n’ubwubahane byerekana ko turi « abanyapolitike b’abanyabwenge ».
Turambiwe ingoma y'umukurankota Paul Kagame n'agaco ke k'abahotozi.
Koko turambiwe ubutegetsi bw’igitugu bwa Pahulo Kagame n’agaco ke bukomeje kurenganya Abanyarwanda mu buryo bunyuranye no gusahura igihugu izuba riva. Inzira twahisemo yo guhangana n’ubwo butegetsi kugeza buvuyeho si ugufata intwaro zimena amaraso y’Abanyarwanda.
Inzira ikwiye ni uko Abanyarwanda twakwiyemeza gushira ubwoba maze tugahagurukira rimwe tukabwira Perezida Kagame ko tutakimukeneye nk’umuyobozi wacu,tugakora "popular revolution" "révolution populaire" ariyo revolisiyo idusaba gushira ubwoba tugahangana twiyemeje ko bibaye ngombwa twatanga n’ ibitambo ariko tukibohoza cyanga tukabohoza abazavuka, iyo ni « revolisiyo ya rubanda ». Revolisiyo ya rubanda izikora kandi igihe kirageze, keretse agatsiko kari ku butegetsi muri iki gihe kemeye kuvugana n’abahanganye na ko bakarebera hamwe imiyoborere y’igihugu cy’Urwanda mu gihe kiri imbere.
Urwanda ni igihugu cyiza ariko si icy'agatsiko kari ku butegetsi gusa
Nyamara ariko ibya revolisiyo ya rubanda ntitwabikora mu buhubutsi, tugomba kubyitegura bihagije. Nkaba rero nsanga nta kundi twabyitegura uretse kwinjira muri Club RDI, tukahavugira akarengane Pahulo Kagame na FPR badukoreye kandi bagikomeje kudukorera, tukanoza neza umugambi w’uko dushaka ko mu gihe kiri imbere igihugu kitayoborwa n’agatsiko karangwa n’ubwicanyi n’ubujura, bikaba bidusaba ko duhabwa amahugurwa mu by’amateka, uburere mboneragihugu no muri politiki, hanyuma tukabona guhaguruka tugahangana n’iriya ngoma ikomeje kwerekana ko nta cyiza izageza ku Banyanrwanda.
II.DORE UKO CLUBS RDI ZIGOMBA KUBA ZITEYE
Kugira ngo Abayoboke ba RDI batangize Club RDI hagomba ibi bikurikira :
1. Buri muyoboke yiyandikisha ku giti cye, akavuga muri make icyo akora cyanga icyo yakoraga, agatanga na aderesi ye. Abyoherereza Ubuyobozi bukuru bwa RDI kuri aderesi internet rdirwandarwiza@yahoo.fr. Ubwanditsi busubiza buri muyoboke akamenyeshwa ko umwirondoro we washyitse.
2. Club RDI igirwa n’Abayoboke kuva ku 8 kugera kuri 80. Iyo barenze uwo mubare icyiza ni uko bakora indi Club RDI kugira ngo babashe kumenyana no gukorana neza bihagije.Ngo “umunani ujya inama uruta ijana rirasana”.
3. Club RDI imaze gushingwa, isaba urupapuro rwo kwemerwa. Umuyobozi mukuru wa RDI ni we usinya urwo rwandiko rwemera Club nshya. Club idafite urwo rwandiko ntishobora gukora mu izina rya RDI Rwanda Rwiza.
4. Abayoboke bagize Club RDI bitoramo abayobozi 3 mu bwisanzure: Umukangurambaga (Animateur), Umwanditsi (Secrétaire), Umubitsi (Trésorier)). Abatowe bamenyeshwa ubuyobozi bukuru bwa RDI.
5. Iyo abayobozi ba Club iyi n’iyi bafite ibyo banengwa mu mikorere yabo, Ubuyobozi bukuru bwa RDI Rwanda Rwiza bushobora kwandika urwandiko rubakuraho icyizere, bugasaba abagize iyo Club kwitorera abandi bayobozi.
6. Ubuyobozi bwa RDI Rwanda Rwiza buzohereza INTUMWA IDASANZWE ishinzwe gufasha Clubs RDI ziri mu karere kamwe. Ni umuhuzabikorwa (Coordinateur). Umuhuzabikorwa ntasimbura ubuyobozi bwa Club RDI, nta n’ubwo yivanga mu mikorere yayo. Icyo azaba ashinzwe ni ukwita ku migendekere myiza y’ibikorwa bya Club RDI no kumikoranire myiza hagati ya Clubs ziri mu karere kamwe.
III.IBYEREKEYE IBIKORWA BYA CLUB RDI
1. Guhuza kenshi abayoboke ba RDI: Buri Club ikora inama nibura kabiri mu kwezi. Bashobora no kuyikora buri cyumweru,abayoboke baramutse babyumvikanyeho. Inama ishobora kubera mu ngo z’abayoboke, ikagenda yimuka. Iyo bidashoboka bumvikana aho bazajya bahurira.
Bakeneye amahoro n'umutekano ngo bakore imirimo ituma batunga ingo zabo, aho guhora bahagaritse umutima, barindishijwe imbunda
2.Inshingano y’ibanze ya Club-RDI ni ugucengeza mu bayoboke ba RDI indangagaciro zizubakirwaho uburyo bushya bwo gukora politiki mu gihugu cyacu.
Iz’iz’ingezi muri izo ndangagaciro ni izi zikurikira:
(1) Kumenya no kwemera amateka y’igihugu cyacu,
(2) Kwihatira kuvugisha ukuri no kurwanya politike yo guharabika
(3)Guharanira ukwishyira ukizana kwa buri Munyarwanda (Liberté)
Barifuza ukwishyira ukizana kuri buri wese
(4)Gushyira imbere inyungu rusange (intérêt général),
(5)Kwimakaza ubutabera no guca umuco wo kudahana abakoze ibyaha
(6)Gukunda igihugu no kucyitangira igihe cyose
(7)Gusobanukirwa n’ibyerekeye demokarasi no kwemera kujya impaka ntakurwana,
(8)Gucengera imikorere mibi y’ubutegetsi bw’igitugu no kuburwanya twivuye inyuma
(9)Kwirinda kuba indorerezi, kurangwa na disipirine n’ubwitange mu bikorwa
(10)Kubahiriza no gutabara ba “Leaders” bacu
(11)Kuyobora Revolisiyo ikozwe na rubanda .
3. Gutegura ibiganiro binyuranye no guhitamo abantu b’impuguke baza kuganiriza abagize Club.
4. Kwita ku nama n’amabwiriza biturutse mu buyobozi bukuru bwa RDI Rwanda Rwiza
IV.IBYEREKEYE UBUYOBOZI BUKURU BWA RDI RWANDA RWIZA
Nyuma yo kubitekerezaho bihagije twasanze ubuyobozi bukuru bwa RDI bugomba gukora mu buryo bw’umwimerere.
1. Umuyobozi mukuru(Président) wa RDI Rwanda Rwiza, muri iki gihe, ni Nyakubahwa Faustin Twagiramungu. Akaba afashwa n’Ikipe(Equipe) y’Abajyanama(Conseillers) banyuranye, buri wese afite icyo ashinzwe ku buryo bw’umwihariko.
2. Kubera ikibazo cy’umutekano w’ishyaka RDI no ku mpamvu yo kugira ngo abo bajyanama bakorere mu ituze, amazina yabo ntazahita atangazwa. Abayoboke bazagenda bayamenya igihe kigeze. Ntidukwiye kwirengagiza ko turi ku rugamba kandi ko umwanzi afite amayeri menshi. Uko byagendekeye andi mashyaka atavuga rumwe na FPR twarabibonye, byaratwigishije.
3. Muri iki gihe umuvugizi(Porte-parole)w’Ishyaka RDI Rwanda Rwiza ni Perezida waryo, Bwana Faustin Twagiramungu. Mu minsi iri imbere ashobora kugena umuvugizi umwungirije kandi uhoraho kimwe n’abavugizi bandi bo mu rwego rw’uturere bakoreramo kandi akagena n’igihe cya ngombwa ubwo butumwa bushobora kumara.
UMWANZURO
Igihe kirageze ngo duhaguruke turwanye ubutegetsi bw’igitugu bwa Pahulo Kagame bukomeje kuyogoza igihugu cyacu.
RDI Rwanda Rwiza izafasha Abanyarwanda bose gusohoka mu icuraburindi ry'ingoma y'igitugu ya Paul Kagame n'agaco ke !
Ndashima abafashe iya mbere bakiyandikisha nk’abayoboke ba RDI Rwanda Rwiza. Ndasaba n’abandi bose babitekereza, baba bari mu Rwanda cyangwa mu mahanga kugira bwangu kugira ngo batangirane n’abandi, hatagira gahunda ibarengaho. Ndashima ubutwari bwanyu kuko “Intwari igaragarira mu irasaniro”. Nshoje mbizeza ko tuzatsinda Paul Kagame n’agatsiko ke k’abagiranabi. Ntimwabonye uko byagenze muri Tuniziya, mu Misiri no muri Libiya ? Iyo rubanda ihagurutse abategetsi b’igitugu bahinda imishyitsi.
NB: Ibidasobanutse cyangwa ntibyumvikane neza, bizagibwaho impaka dushingiye ku bitekerezo n’ibyifuzo muzatugezaho mubinyujije kuri adresse ya Secretariat: rdirwandarwiza@yahoo.fr
Harakabaho amahoro, ituze no kwishyira ukizana kuri buri Muturarwanda.
Bikorewe i Buruseli , le 15.03.2011
Faustin Twagiramungu
Perezida wa RDI Rwanda Rwiza

Dukeneye amajwi nibitekerezo byiza byabandi muli ilyo shyaka RDI kugirango benshi tuliyoboke kuko Twagiramungu turamumenyereye niwawundi wo muli 92 wo mwishyaka rya papa.
mwese ibyo muvuga muragusha ku ruhande mubogamiyeho,gusa icyingenzi ni ukwisesengurira ukurikije amateka yaranze urwanda ndetse nibyo twiboneye n'amaso yacu.
gusa icyo nababwira ni uko ntakaba ntigashire kandi nta muntu numwe ushobora kuba kamara!
Aca mambo yenu nyinyi baginga! Iyi inchi imekamatiwa kwa sila, na mwenye anayitaka akamate silaho, si ndiyo???
RWANDA
Kuki ubaza ibibazo bêtes kandi twe tulimo dusesengura ikibazo cya sérieux ! Urashakase ngo ngusubize ko uwavuze ko byali "IBIPAPURO" gusa bidafite agaciro finalement yavugaga ukuli, n'ubwo bwose uwo
munyoni (umujura) yali yalicometsemo agira ati nacakiye, mbonye amaronko ? ngo uko byagenze bibara umupfu !
ndashaka kubaza Afazari.ushaka kuvugako Kagame yagize Twagiramungu ministre,wintebe kuko yashakaga kubahiriza amasezerano ya arusha?hahaha!!!!!!!!! nizereko wabitubwiye kugirango duseke? naho ubundi atari ibyo waba wigaragaje.ndashimira Rujindiri akomeze amfashe kukubwira nuko mbona akazi kakiri karekare.
RUJINDIRI
NOne amasezerano y'Arusha yabayeho cyangwa ntiyabyeho?
AFAZARI
Ubwo uriha gusobanura ngo uko Rukokoma yashimuse umwanya w'ubu premier Ministre, wibwirako twese tutali mu Rwanda icyo gihe, ndetse tunasangiye ishyaka, uko byagenze urusha nde kubimenya, ko nyine
ibyo byose byerekana amanyangaye ahora amugwishamo, au départ yibwira ngo alimo aracenga abo yiha gukeka ko arusha amayeri, dore ko ntavuga ubwenge. Yewe, yabaye premier ministre ntagasekwe. n'ubu
wasanga alimo ashakisha uburyo yahirika makuza agasanga uhora amuhaka aliwe Kagome ! Uribuka ukuntu yatutse Makuza kuli BBC ? ngo njyewe ndakwiyamye, etc.... Amagambo nkayo ava koko mu umunwa
w'umuntu ngo wigeze gushaka gutegeka igihugu koko ? Iyo mvugo ni nkiyabagore babashizi b'isoni batukanira ku umugezi ! Cyangwa yasanze mucuti we Pilato yaramurushije mu ugutukana mu ruhame, aho isi
yose imwumva. Umuntu nkuwo ntakindi ashaka uretse gukoresha urwo rubyiruko rwacu mu amanyanga ye, yarangiza akabaroha. Ahali ashaka kubigisha gushira isoni muli za médias nkawe, kuko ibyo byo wagira
ngo nibyo yaboneye diplôme byonyine ! A+++++++++
SHEMA
Ujye usobanukirwa neza n'ibintu, Twagiramungu yabaye ministre w'intebe nk'uko amasezerano y'Arusha yabiteganyaga, wibuke ko yasinywe hagati ya Habyarimana n'inkotanyi. Yumvikanyweho rero n'impande
zombi kubera ko yari afite ingufu muri politike y'u Rwanda, ntabwo ari kubw'impuhwe za Kagame.
Naho ibyo by'abahutu binda bo bariho bazanahoraho malheureusement! Abo binda rero ninabo bigambanira ntugire ngo hari undi ubagambanira! Nkeka ko iyo Twagiramungu nk'umuntu w'umuhanga aza kuba
umunyenda nanubu ngirango aba agihakwa kuri Kagame!
Kuva
washanse ubusobanuro kubyo navuze ko kagame ari umuhanga Twagiramungu akaba injiji.
Kagame ni umuhanga (azi ubwenge)afata ibyo bihutu inda yasubye amaboko,akabikoresha icyo ashaka kandi yateguye neza yarangiza akabitera ishoti,iyo atabahaye icumbi muri 1930,wumvemo
Twagiramungu,Bizimungu nabandi benshi nawe uzi.cya Rwarakabije cyo aracyagikeneye.
Twagiramungu ni injiji(ntabona)ukuntu kagame ya mukoresheje ntabibone. koyari igikoresho ntakandi kamaro.none atangiye kunjya yirirwa iyisegura ahakwa kuri famille ya Habyarimana,nkaho yibwirako
bayobewe ibyo yamukoreye(inama namugira azabanze asabe abanyarwanda imbabazi tumubabarire ubundi anjye muri pansions ntabibazo by'umutima afite) erega nawe yaragambanye.uzanjye kuri youtube urebe
video yitwa.{Amashyaka1.wmv} maze uzambwireko atari kugambana ugambanira abahutu benewanyu.Umugabo ahinduka kuburiri ntahinduka kwijambo.icyo gisaza kigenda cyiyuburura nku rwumvu niba
kitarateganyije pansions.Belgique batanga social.mukibwire kicare kiruhuke kireba abana bakiri bato bakereke politiki.kireke kongera gushora urubyiruko,nako ntanarwo, ubwose impumyi yamukurikira ni
nkiyihe koko?nawe numvise nubwo umuvugira utamukurikira. wivugiye uti ndi umufana wa Twagiramungu.ariko ntabwo uri umuyoboke?nawe akazi kabafana urakazi ni ukwirebera wabona ikipe idakina neza
ukirebera iyindi.nuko nuko ntagukurikira abadushuka.
CESAR
Yewe ko mbabaliye urwo rubyiruko da ? Rukokoma azongera akubitwe ishoti na Mukotanyi yirukanke maze urwo rubyiruko rwamukurikiye "IMIHIRIMBIRI" irwivugane. Reka siga aho nti dushaka ko yongera
kuduhekura. Azajyane abe gusa, ntazadushukire abana, sinon azabibazwa bya serious !!! Naho uwo inkotanyi zitinya, si Twagiramungu kuko zaramukoresheje bihagije kandi burigihe akazigeza ku icyo zali
zimutezeho. Uwo zitinya nawe uramuzi, simuvuze nzamutsinda nkabakuru, kandi aranadukuriye koko ! buretse uzumva uko bizagenda ejo bundi !!!!
Yenda Inkotanyi ntizibizi cyangwa zirabisuzugura : urupfu rwazo ni Twagiramungu ! Azabatsinda , mwandagare ! Yarabarungurutse arabazi neza ! Ahasigaye nimutukane nk'ingengera zitigeze uburere ariko
mwaratsinzwe byararangiye! C'est une question de semaines ou de mois! Abanyarwanda mukomeje gusuzugura bazabahagurukana mubure iyo mukwirwa !
Ndasaba urubyiruko cyane urwo mu mashuri makuru n'ayisumbuye gutangira kwishyira mu myanya, en ordre de bataille. Igihe kiregereje ! Dato signo, irruptionem facerunt.....! Mube hafi !!!!
SHEMA
uvuze ukuli, koko twagiramungu arinze asaza akili injiji muli politike, ahuzagulika ahindagura imvugo n'amabara nk'uruvu, yewe azanarinda ava kuli iyi isi atanabaye président w'u Rwanda, ngo ahorere
SEBUKWE da, doreko uwo mugambi aliwe wagennye umurongo we wa politike kugeza ubu. Burya niyo mpamvu abambali be n'abandi benshi bashyigikiye inkotanyi zigitera, baragambana karahava, bamwe babikora
kumugaragaro, abandi babikora mucyayenge bihishe mu ingirwamashyaka balimo, ngo mpaka bafatanye na Mukotanyi, n'ubwo amasezerano ya Arusha yakubahilizwa, bazabe bose hamwe bafite une majorité
suffisante pour déstituer Kinani, ubundi bamutobange ! Ninayo mpamvu bihutiye no kujya kureba uko bafatanya na FPR gutegeka ubwo abanyamerika n'abanyaburayi , cyane abongereza bali bamaze kubaha
ubutegetsi me Rwanda, maze ikabereka aho ibera nziza. ibyo byose ngo babikoraga ngo bihorere ku abakiga da, nkaho abo bita abakiga bose bishe abo bategetsi n'bakiga ndetse bubaha, kuko bagombye
gufatanya n'intwali z'abakiga kugira ngo babohoze rubanda nyamwinshi, sinon ntibali kubigeraho. Kugeza nanubu icyo kintu kigundiye imitima yabo, akaba ali nayo mpamvu badashobora gufatanya n'abandi
mu intambara tulimo mu umucyo ngo duhilike kiriya gitugu. mbese buli gihe baba bitwaye nk'aho bafatanyije n'abandi, aliko bashakisha ku uruhande ubundi buryo bakwiganza maze bakaganisha inzira ya
politike kuli iyo objectif ngo yo kwihorera, cyangwa se ya REVANCHE. Ngibyo ntimugire ngo ni ikindi kibazo kitali icyo, iyo nzika bafitiye abakiga, kandi ababiciye bose batanakiliho yarabokamye.
Iby'amahirwe ni uko hali abandi benshi mulibo bashoboye kwibohoza, kandi bishyira hamwe n'abandi bagatizanya umulindi. Ibyo ni byiza cyane rwose ni ibyo gushyigikirwa, kandi ubwo bufatanye, byanze
bikunze buzatsinda, abo bandi basigare inyuma, cyangwa se bakulikire. none se ngo ko bali bizeye ko ngo génocide izahama abakiga gusa ! twaranabibonaga, intambara igitangira wabonaga bayitaza,
bavugako atali iyabo ! bamaze kubona ko bibeshye, ko ndetse abo bashakaga kworeka bafatanyije na Mukotanyi babaseka aliko cyane bakanabagaya, aho kwisubiraho, ahubwo wa mujinya bakawukomeza, ahubwo
ukumva bali prêts yo guhumiliza imbera y'ubwicznyi bwa FPR yabarimbuye itizigamye, bagakomeza kwijundika abakiga. mbese iyo myitwalira ni nkiyo abatutsi biyita abarescapés bagira imbere y'abahutu.
bamaze kubona ko FPR yabiciyen abana ku urugamba ibikora nkana, ikanitwara ku uburyo bamwe mu abahutu babica ntinabatabare ibishaka, kuko yifuzaga ahubwo ko bashira, aho kuyibiryoza, bahitamo
kwilirwa bahendeza babeshya ngo FPR yarabakijije ihagarika génocide, bazi neza ko babeshya kuko ukuli bakuzi, ndets n'isi yose ibizi, bityo bakayijyndika cyangwase bakayisingiza (selon les
circonstances, bagahora bitwara nkinjarajazi zitazi ibyo zilimo. Nyamara ukuli nyako niko kwavura imitima yacu twese ! Aliko hali abahitamo gukomeza kwibeshya (pas se tromper mais se mentir à
soi-même) birengagiza za conséquences bigira sur leur santé psychologique ! Imyitwlira nk'iyo ntacyo izatugezaho mu intambara tulimo, aho bigeze ali abakiga, abo bita abanyenduga, ndetse n'abatutsi
n'abatwa boretswe na FPR, twagombye gufatanya tukubakira abana bacu uRwanda rushya. Ibyo kwitwara nk'injarajazi bigomaba kuvaho, gutabwa inyuma.
SHEMA
Ntabwo nakurenganya ubwenge bwawe ndabona bukwemerera gusebanya no gutukana gusa. Erega umuntu ashobora kugira ibitekerezo bitandukanye n'undi ntibibuze ko abantu baganira biyubaha kandi bubuha n'abo
nyine badahuje ibitekerezo.
Njye ndagirango nkubwire ko kugeza kuri iyi saha ndi umufana wa Twagiramungu, ntanigisebo kirimo rwose, kandi ndakekako ari uburenganzira bwanjye.
Hari abavuze ngo ndi umufana ukagirango hari cyaha kirimo ibyo rwose bimpame!
Gusa ndagira ngo nkubwire ko ntari umufana uhumye, nakurikiye kuva kera kugera n'uyu munota ibitekerezo bya Twagiramungu numva rwose mbyibonamo.
Wowe n'abandi niba mutabyibonamo ni uburenganzira bwanyu kandi ndabibubahira, munyubahire rero nanjye ko mbyibonamo.
Ese ko njye nemera ibya Twagiramungu wowe n'abandi mwemera iby'ande? Ngo wowe mama Kagame akora ibyo azi naho Twagiramungu ngo n'injiji!! Sinzi aho ushingira wita umwe umuhanga undi injiji.
wansobanurira neza nkumva icyo washatse kuvuga, bitabaye gutukana no gusebanya.
Mperutse kera mu Rwanda tugira umuco wo kubaha abadukuriye, ubaye utemera n'ibitekerezo bya Twagiramungu, wamwubahira ni imyaka afite. Nkwifurije kutazasaza ngo hatazagira ubigutukira nk'uko mbona
aribyo ucyurira abandi.
Sasa rero emera ibyo wemera nanjye nemere ibyo nemera noneho amahoro aganze, gusa ikibabaje kandi kizamara abanyarwanda ni ukutabasha kubana cyangwa se kubahana mu bitandukanya byaba ibitekerezo
cyangwa se icyo bita ubwoko n'ibindi.
Nasha ka gusubiza Mapakaniye Anatole,
Kuva nawe yumvireho.
Antole ati. Banza wige politique. Poritike nkiyo ya Twagiramungu Imana izayindinde ntayo nshaka kumenya.ni mpemuke ndamuke, poritike yindanini.
Uti nta burere? nonese ko mwicishije ababyeyi bacu twari kurerwa nabande? Ubwo bure twari kubukurahe? ko abagobye kubuduha inda yanyu yabamaze.Ese abo mwicishije bose ntaburere bagiraga? ko wavuze
ngo nicyo tuzazira.Nabo akaba aricyo bazize?
Uti ntimuzatsinda kagame.Ninde ukubwirako turwanya kagame?ikindi nuwamurwanya ntiya shyiraho icyo gisaza.kandi ahokugira ngo ntore injiji natora umuhanga kabone(bishaka kuvuga iki?nibe na Kagame ibya
kora arabizi ariko icyogisazaTwagiramungu, ibyo gikora ntikibizi buri gihe kiba kirimo kicuza,ngo iyomenya sinari gufatanya ni nkotanyi,iyomenya sinari kurwanya habyarimana,iyomenya twari kubanza
tukarangiza intambara ubundi ibyamashaka menshi bikaza nyuma cyisamye cyasandaye.)
Uti amacoyinda,hahahahahahahaha!!!!!!!!!!!!!! umuntu abanze aseke, ubwose urebye ibyo icyo gisaza Twagiramungu gikora ninde ufite inda nini?
Ahubwo bwira icyo gisaza twagiramungu kigabanye inda kuko yazagita kugasi.Reba inyota yubutegetsi Ninda yakirushije amaboko dore aho bikigejeje none, kigiye kugwa inyuma yishyanga
kizanahagwa.Ntbizagutangaze bikiyobeye kikongera gukorana na Kagame.
NSUBIZE RUBANDA KU INYANDIKO YA KUVA
Yewe, rekera iyo, uyu arajajanganya atazi ibyo alimo. ikindi cy'ingenzi atazi ni uko amarangamutima ataliyo ajyanwa mu inkiko. Umunyapolitike wese wagize imyifatire mibi nkana, ikaba yarakururiye
imbaga nyarwanda amakuba, tôt ou tard azabibazwa. naho kuvuga ngo babaze iby'uko KINANI ngo yishe KAYIBANDA, ubundise abo yciye (niba alibyo koko), babujijwe n'iki gutanga ikirego ? Aliko RUKOKOMA we
aracyaliho ! None rero, rekera aho ntiwongere gusubiza uwo KUVA, witwara nk'aho atumva ingingo zose zatanzwe ku imikorere idahwitse ya RUKOKOMA, kuko kubona yiha gusoma messages zose zamwanditsweho
zimushinja, ni uko nawe abyitayeho cyane, kandi izo informations zose yali akeneye kumenya zikaba zamwunguye byinshi. il a tout compris, et c'est ce qu'il voulait, ahubwo agomba kuba amara kubisoma
akabisobanulira nyirubwite. Ni byiza rero kuko nawe gutyo amenya ibyo abajya kumwumva aho yisaranga bamutekerezaho, wenda byazamufasha plus tard !
@ Mitima Justin,
Ubu se uvuze iki?wowe uravuga ko Lizinde abeshya ntugaragaze icyo abeshya! yavuze ibyavugiwe muri iyo nama ndetse na Ngabitsinze arabyemeza none ni ikihe kitari cyo? naho kuvuga ngo ni impamvu
z'ubuswa muri politiki biragaragaza ubuswa bwawe ahubwo. nakurikiye ikiganiro cya Lizinde na Kuva biragaragara ko Kuva ari umufana gusa kimwe nawe ariko nta points mufite to defend Rukokoma' betrayal
to rwandans. wowe urazana ubufana no gutukana gusa nta point ugaragaza. none se kuba Kambanda yarakatiwe gufungwa wibaza ko ari uko yafashe umupanga cg imbunda ngo akica abantu?
Kuri LIZINDE SENDASHONGA,
Iyi nama y'i Mons narimpari muri 1995. Urabeshyaaaa! Ibyo uvuga ni ibyo uhimba kubera impamvu z'ubuswa mu bya politiki n'ubuhanga m'ugusebanya.
Erega amaraso urebye ntawe atazasama. Ariko se Rukokoma ko atari umusirikare, ntabe interahamwe, ntabe Inkotanyi kuki muvuga ko azaregwa amaraso y'abahutu yavuganiye agaca ingoyi na kandoya. Erega
wabona n'abanyenduga bikoreye Perezida Habyarimana bamurega à titre posthume amaraso ya Kayibanda n'abandi banyenduga. Ahaaa! Kurega Rukokoma ko nyamennye amaraso n'uguta ibitabapfu.
Bwana KUVA
Maze iminsi nsoba ibyo wandika kuli Twagiramungu, usubiza abandi banditsi. aliko ndagira ngo nanjye nemeze ko iyo conférence yabereye MONS ikoreshwa na Rukokoma akiva mu ubutegetsi bwa FPR, hamwe na
MATATA na EVODE, nanjye nali nyirimo. Ayo magambo koko yarayivugiye, ati nagiye gukorana n'ubutegetsi bwalimo bukora génocide. n'icyo kibazo uwo mudamu yakimubajije numva ati kuki wali uzi ko bali
gukora iyo génocide kandi uvugao n'ubu bakuyikora, ukemera kujya gutegekana nabo ! Alikowe yarabikwepye, amera nk'utumvise icyo kibazo. ndibuka na réaction y'umututsi Nyetera bamaze kubaza icyo
kibazo. Naho iby'urubanza rwe, humura ni agatinze kazaza, kuko n'abo bafatanyije bose, ba Pilato, ba Makuza, etc... igihe cyabo kizagera.
BWANA SHEMA,
Niba ushaka kubaka Urwanda, ubanze wige politike cyanga se wige ikinyabupfura. Gutukana, kubeshya, gusebanyya, gusuka ibigambo udafitiye gihamya si yo poltitke izatuma utsinda, kubera ko utatsinda
ufite mu mutwe hapakiyemo urwango runuka n'ibitutsi by'umuntu nkawe utagira uburere, dore ko benshi nkawe aricyo muzazira. Ntawe mwubaha, ntawemwemera, amazimwe, amabwire niyo abatunze, mwarangiza
ngo muzatsinda Kagame. Kagame se mwamutsindisha amaco yinda gusa? Uwo wita igisaza nka so wumva ari byo? Ese nta bamurusha gusaza bagikora politiki? None se wowe muto ukora iyiho politike itari iyo
gusebanya no kubiba imbuto y'urwango. Ese politike unyaikoze wayikora uyijyanwamo n'inda ko mbona ari byo urega Twagiramungu?
Ese uzi film NGEZE HSSAN yakoze yerekana entrainement y'abasirikare batsinzwe hamwe n'interahamwe? Ese kuki wumva ko World Food Program igomba kugemurira no kugaburira abari mu makambi bari mo
abashaka gutera igihugu? Ese uwo wita igisaza nka so ko wumva ngo yahagaritse amakomyo yikoreye ibiryo, uretse ko ubeshya atanabikoze, bikaba ari kimwe na bya bigambo byanyu ngo Rukokoma yatanze
Byumba, aho ibyo biryo biziye byabamariye iki uretse kubyambura abatishoboye mukabigurisha mu masoko ngo muvane mo amafaranga yo guha ABAYOBOZI ba RDR, baka barayafashe bakiyizira i Buraya? Mujye
muvuga ibyo muzi kandi mureke gusebanya. GUSEBANYA SIBYO BIZATUMA MUTSINDA, AHUBWO mubikomeje MWKOMEZA KUGWA KU GASI.
Kuvuga gusa; urumva urubwa uteye umugabo nka Twagiramungu, ko ntarumva se yitabye murubanza wamurezemo ko numva ngo yuzuye amaraso? ubwo wasanga nyamara ariwowe yuzuyeho gusa.
Ariko iki gisaza cya fashe iya pansions cg kigakurikira abokicishije. Kiribuka gihagarika amakamyo yari agemuriye impunzi zabanyarwanda muri kongo. Icyo gihe cyari ministre wintebe, cyimana inzira, kivugako ntakamyo ya HCR izongera guca murwanda igemuriya impunzi muri congo.kizi umubare wabahaguye kubera inzara.None aba bagipfunyikiye arashije ngi kirashaka gushora abandi bana mumuhanda.sha ububwo bizakugora sinkakera muri MDR.Mwatubwiye ngo turwanye Habyarimana tugashyiraho umurusha ubukana. Ese icyo gifu cyanyu mwazagiye kukibagisha kikaba gito, aho guhora mwicisha abantu ngo mubone ibyo murohamo.
Ugomba kuba utajijukiwe n'ibya politike. Nongere mbigusubiliremo. Iyo uyobora gouvernement y'ubutegetsi bulimo butsemba abantu, ayo maraso araguhama ! Cyane iyo wemeye kujya kuyobora iyo gouvernement uzi neza ko ingabo zayo zakoze génocide. Yewe reka nakwibwilire, ubwo Mukotanyi yateye Rukokoma ishoti yaje yisaranga ngo agiye gukora parti politique ya opposition, akoresha press conference i MONS muli Belgium. Aravuga byinshi, agera naho agira ati, nayoboye gouvernement y'abantu bakoze kandi bagikora génocide. Umudamu wali unyicaye iruhande yateye urutoki hejuru aramubaza ati: ko wari uziko abo wategekanye nabo bakoraga génocide, kuki wemeye kujya kubashyigikira utegekana nabo ? Rukokoma yariye iminwa, ntiyasubiza, aha ijambo undi muntu. Icyo gihe yari yicaranye na MATATA joseph (droits de l'homme), na Evode, uyu uherutse gucoinça Kagome ubwo yakoreshaga inama ino le 04 novembre 2010, nyuma tukamwirukana akagenda akebera nk'umujura. None ngo Rukokoma ntamaraso amuliho, ahubwo amuri ku umubili wose, kandi ibi njye mvuze ni ibyo nihagaraliyeho abyivugira. Urashaka kumuhanagura ayo maraso we yarayiyemereye ? ibindi byo sinabigarukaho, kkuko nabisubije preuves à l'appui, et puis ntakindi ukora uretse kwisubiramo, or njye simbishaka, niyo mpamvu ngusubije kuli iyo ngingo yerekeranye n'amaraso yidubitsemo gusa !
Umve Mr Lizinde niba haribyo ntagusobanurira neza ngo ubyumve bitewe ni uko nawe uri anti-Twagiramungu, jya gusoma inkuru iri kuri uru rubuga yitwa ISHYAKA RIBA KUMUTIMA...
Urasangamo ibisubizo byinshi Twagiramungu yahaye abantu nkamwe mumutwerera mushaka kwangiza isura ye na politike ye.
Niba ukurikira neza Twagiramungu amaze kumenya neza amakuru FPR yamuhishaga kandi niba utarigeze ukorana na FPR nyine ntiwakumva imikorere yabo, yahise yegura, ntabwo yigeze yirukanwa rero nk'uko
ushaka kubinyumvisha kandi ataribyo.
Yewe no muri MDR ntiyigezwe yirukanwa, niwe wari président légitime abataye umurongo w'ishyaka nibo biyise icyo bita MDR power, none se wambwirako Power yavuyehe??
Kugeza uyu munsi Twagiramungu ni umwe muba nya politike u Rwanda rufite utarigeze ukora amaraso, ibi ndabimwererera cyane kuko iyo azakuba umuntu utagira umurongo nyawe ugenderwaho aba nawe ashinjwa
amaraso y'abanyarwanda.
Nkunda kugaruka kuri iki kintu cy'amaraso kuko umu nyapolitike wese uhamagarira kumara abandi ntakwiye kubaho, amakosa warega Twagiramungu y'aba ayandi ariko ntabwo ari inkora-maraso nka aba power,
CDR, MRND, FPR n'abandi.
NDASUBIZA KUVA
Nakugira inama yo kujya kuli site ya NDAGIJIMANA jean Marie Vianney, ugasoma article yerekeranye n'igitabo Professor Erlinden na bagenzibe banditse, ugasobanukirwa niba ubishoboye. Uribuka Rukokoma
avuga ngo i kibeho hapfuye abantu 10 gusa ! erega ubwicanyi bubaye uli premier ministre w'ingoma yicana, ubibona ukalinda umara umwaka wose ubibona utalibwilije ngo udémissione, ugategereza ko
mukotanyi akujugunya hanze, nta bwicanyi butali ubwo ! igihe nawe co gucirwa urubanza kizagera. Ngo agatinze kazaza di ! kandi ndakumenyesha ko ubizi nabi, Rukokoma siwe witandukanya n'abo bafatanya,
ahubwo baramwirukana kuberako adashobotse ! kutagira arguments byo ndumva ubyiyemereye, il est vrai que kubona argument idéfenda umunyamalimanganye nkuliya, ali très très difficile. Aho ho rwose
turahumvikanye, enfin !!!!!
Kamanzi
(vendredi, 18 mars 2011 12:40)
Twamennye amamodoka muli 1993 tukanirirwa mu mihanda ngo turashaka demokarasi. Umukino wa FPR ntitwawubona. Nta waturenganya, ubutegetzi bwariho n'amakosa yabwo ntiyari gutuma twumva neza ngo
tunabone ububisha bwa FPR. Buri munyarwanda wese amaze kumenya ko u Rwanda rugeze aharindimuka . Niba nta gikozwe bariya bantu bazamara abanyarwanda.
Abari bafite agenda caché n'abagize uruhare mubwicanyi, nibo bari mumanza ubungubu, ni nabo rapport mpuzamahanga irimo ishinja ubwicanyi bwo muri kongo, mugihe uwagize vision nzima
yitandukanyije.
Ntazindi arguments zindi nguha ujye ukurikira amateka ibi mvuga nibiriho ubu!
Nsubize KUVA
Kuki ukomeza kwisubiramo kandi abagusubije baguhaye preuves zerekana ko ulimo urimanganya nabi mu ibyo uvuga bidafite ishingiro na mba, nta na argument nshya utanze ? Biramutse ari nabyo koko ko
RUKOKOMA yagiye yitandukanya buli gihe n'abo bali batangiranye umugambi ngo kuberako yasangaga batakili ku umurongo umwe, ikikubwira ko atalibo bamwirukanaga bamaze kubona ko abavangira gahunda nyazo
z'ishyaka ryabo ni iki ? Wakwemeza ko ibyo MDR yali igamije mu ibyukuli ubwo bayigaruraga muli 1991, alibyo RUKOKOMA nawe yali agamije ntayindi agenda caché yari afite ? Ubwo FPR nawe bakoze
ikinamico ngo baratandukanye burundu, ali abo, aliwe, utali ufite agenda caché par rapport à l'autre ninde ? Ibyo bikaba ali nabyo bagihuriyeho kuko bafite inyota imwe y'ubutegetsi, bigatoma selon la
conjoncture et les opportunités, bakongera gukorana ! niba utanabibona, ukaba unabishingiraho umushyigikira aveuglement, ibyo byo kwitandukanya ejo nanone n'abo yali afatanyije nabo, nta sérieux
ilimo, ni ibyo twita kwitwara commme une prostituée en politique, nta shema lirimo na busa !
Umve rero mwabanyarwanda mwe mbabwire ikintu kimwe, politike ya Twagiramungu yamye ishaka ibisubizo by'abanyarwanda bose muri rusange, ntabwo byoroshye nagato.
Inkotanyi zarateye ziharanira kugira uburenganzira kugihugu cyabo nk'abandi banyarwanda.
Twagiramungu muri politike ye ntabwo yigeze avangura ndetse n'izo nkotanyi yazifataga nk'abandi banyarwanda baharaniraga uburenganzira kugihugu cyabo. Kugeza nyine bafashe igihugu, ngirango niba
mukurikira neza ntabwo yatinze kwitandukanya nabo kuko yabonaga gahunda yabo itandukanye niyo baririmbaga.
Icyatumye Twagiramungu yitandukanya na Kambanda( n'abandi) ni nacyo cyatumye yitandukana n'inkotanyi. Mugihe cyose Twagiramungu yasanze politike ye itandukanye nabo bitwaga ko bafatanyije,
yarabitaruye we akomeza amahame yemera kandi yizera ko ariyo afitiye abanyarwanda ibyiza.
Uwamurega ko yitandukanyije n'aba power n'inkotanyi, ndumva ntakibazo kirimo kuko nyine bimuhesha agaciro nk'umunyapolitike utifatanya n'ababisha, kandi ufite ibitekerezo bizima, ari nayo mpamvu njye
mwibonamo nk'umunyapolitike ureba kure kandi ugira analyse itomoye.
Niba abari a Rusha witeguye ko bazataha ari abere byo koko biranashoboka ariko ntugire ngo bose ni abere kuko abenshi muribo bahekuye u rwanda, ibyo ntabwo twakwirirwa tubijyaho impaka.
, ngufitiye ubutumwa : biraboneka ko Inkotanyi mwataye umutwe, noneho mwatangiye ibyo bita délires= kuvuga ibitagira umutwe n'ikibuno ! Ako kadocument kerekana ko Twagiramungu yari Inkotanyi wakatugezaho se nshuti ?
@MAJYAMBERE SILASI
Urakoze cyane kubyo ushubije uriye mufana TWAGIRAMUNGU witwa KUVA. Niba akeneye n'ibisobanuro bihagije, anyarukire kuli Iwacu1.com asome inkuru ifite titre'"INYOTA Y'UBUTEGETSI YA
TWAGIRAMUNGU".
Reka ariko nanjye nongereho mbwira KUVA n'abandi bayoboke ba RUKOKOMA nti:
1.Ikigaragaza ko TWAGIRAMUNGU yagambaniye abanyarwanda ni uko na mbere yuko ishyaka MDR rryongera kuzuka muli 1991, TWAGIRAMUNGU ubwe yari yararangije gusinyira kuba umurwanashyaka wa FPR INKOTANYI
!!! Ibyo rwose ntiyabihakana kuko na document irahari ibigaragaza. Amaze gutahurwa rero nibwo yigize ibamba, yiha gusumba inzego zose z'ishyaka, yishyirisha ku ngufu ku mwanya wa "PREMIER MINISTRE DE
TRANSITION A BASE ELARGI, arangije ashyirisha Agatha UWIRINGIYIMANA ku ngufu ku mwanya wa Premier Ministre de transition isanzwe. Nguko uko TWAGIRAMUNGU yasenye MDR111 Ibyakulikiyeho turabizi twari
tuhibereye.
2.Iby'amatakirangoyi ye ngo ntiyari azi hidden agenda ya FPR inkotanyi, urumva ko ari ikinyoma cyambaye ubusa kabisa!!!!!
3.Kuba rero TWAGIRAMUNGU (MDR JYOJYI-MODERE) yarifatanyije na PSD MODERE na PL MODERE na FPR INKOTANYI mu kurwanya MRND,MDR POWER, PSD POWER NA PL POWER, nta gitangaza kirimo kuko niyo plan bari
barakoze, kandi arabizi neza. Ubwo bufatanye rero icyo bwabyaye abanyarwanda bose ntawe utabizi byabaye ku mugaragaro !!!!!!
Igice cya TWAGIRAMUNGU n' amashumi ye rero barimbuye ABAHUTU,ABATUTSI ndetse n' ABATWA
Icya MRND,CDR,MDR na za PSD,PL Power nacyo gitsembatsemba ABATUTSI n' abo Bahutu bose bigize aba-moderes!!!!!
Ngayo nguko uko inzirakarengane ku mpande zombi zahashiriye kubera inyota y'ubutegetsi!!!!
Ibindi bisobanuro TWAGIRAMUNU atanga yisobanura ni ya mayeri ya politiki yicaraga atwokeraho ngo azi gukina "politiki yo mu kirere", njye nsanga yari politiki yo kurimbura abanyarwanda ngo ngaho
barangamiye ubutegetsi n'inyungu zabo!!!!!!
DUKENEYE RWOSE ABANYAPOLITIKI BATIJANDITSE CG SE BATABAYE INTANDARO YO KUMENA AMARASO Y'ABANYARWANDA, YABA ABO BA TWAGIRAMUNGU, KAGAME , KAYUMBA na bagenzi be bonse ibere rimwe rya MUKOTANYI
!!!!!!
Nsubize KUVA
uravuga ibyo utazi wowe kuko iyo terme "modéré" Rukokoma yayivanyeho kera, akemeza ko ali ba Mukotanyi n'abambali babo bayihimbye kugira ngo bacemo ibice opposition rwandaise mu gihe cy'intambara ya
za 1990.Aliko nyine kubera kumenya gukina politike ye yo hejuru wenda yaba yararushije ba Kambanda, igihe yashoboraga guhahisha iyo terme ubu imutera allérgien, yarabikoze, aranayigambanisha. Ejo
hazaza biramutse iyo terme yongeye kuba iturufu, yakongera kwidandaza ayigendeyeho. nguko ngibyo. Naho abali Arusha, nta kibazo kuko ibitambo byahozeho, kandi vuba cyane ukuri kugiye kujya
ahagaragara, maze urebe ngo baraba réhabilités ! Nonese ali iyo MDR POWER uvuga ko yafatanyije na CDR bakamara aabantu, ali na MDR MODERE yafatanyije na FPR, abarimbuye imbaga kurusha abandi ni bande
? Eseye, iyo MDR POWER na CDR, byavuttse ryali, kuki ? FPR Rukokoma yashyigikiye mbere yuko inatera, kubera inda nini, n'uko yari afitemo inshuti zikomeye nka ba SENDASHONGA (uretse ko nawe FPR
yamweretse aho ibera nziza), kuki wirengagiza nkana ko yatangiye kwica umuhutu kubera ko ali umuhutu kuva le 1er octobre 1990 ! Cyangwa kuli wowe ntakibazo ko abo bakiga ba ruguru iyo ibasya
nk'ibigori, kabishywe n'uko BYUMBA YAFATWA !
KAJUGA
Wambwira ute ko ushobora kwibohoza kungoma y'igitugu hatabayeho ibitambo? Inzira yo kwibohoza iyo uyemeye ugomba no kwemera ingaruka zabyo zaba mbi n'inziza. Twagiramungu iyo yarwanyaga Habyara
ntabwo wabonaga ko ari ibintu bitoroshye no guhangana n'ikinani? revolution ni uko zibaho mon cher!
Dukeneye ingufu nshya z'abasore n'inkumi nkuko Faustin abivuga aliko batagendera kubitekerezo bye kuko twe abali abasore mugihe cya mashyaka muli za mirongo icyenda tuzi neza uko byatugendekeye.
Kuvuga ngo ntabwo ngo yigeze amenya amayeli yi nkotanyi, none se niba uhamya neza ko abanyarwanda twabigiliyemo ingorane ni iki ubwira abayobotse ibitekerezo byawe, wagombye kubasaba imbabazi ndetse
ukanereka iyo politiki yawe kuko kuli njye ndabona ntani somo wavanye mukahise.Dukeneye abatuyobora munzira nziza zitaduhoza muntambara abanyarwanda tukubahana ntihagire abumva ko barusha abandi
ubwenge.
MAJYAMBERE SILAS,
Ndashaka ko unsobanurira uko Twagiramungu yasenye MDR, wowe wari waravuste se washakaga ko ajyana na ba Kambanda muri MDR power yifatanyije na CDR mu kwica abanyarwanda? none se mvuge ko nawe ibyo
uvuga hano atari urwango ufitiye Twagiramungu? koko MDR yacimo ibice kandi ndemeza ko igice cyasigaye cya Twagiramungu n'abandi(MDR modéré), bashakaga ubumwe bw'abanyarwanda niba ukurikira neza
abatandukanye na Twagiramungu aho bari ubu urahazi, mujye mugira analyse nzima zitirenganyije la réalité.
Kuli HITIMANA VEDASTE
Urimo urabishya discussion utangaza inyandiko y'ubufana gusa ufitiye RUKOKOMA, yuzuyemo za émotions gusa gusa. Utinyuka kuvuga ute ko Rukokoma amenyereye gukusanya za opposition, n'ukuntu yazambije
opposition rwandaise twali dufite mu Rwanda mbere ya 1994 !Ugomba kuba ahali atali wakavutse, cyangwase wali ukili uruhinja, kuko n'umwana wali ufite imyaka 10 yarazi ibikorwa bye. Umuntu utaratinye
gutoba MDR, ishyaka ngo yitaga irya papa, irya sebukwe, kandi ariryo ryali ryarashegeshe Kinani, yarangiza agacagagura na za PSD, PL,etc... Ubufana nk'ubwo butuma uvuga le contraire de la réalité
nawe uzi ntamwanya bwagombye kugira ku imbuga nkizi duhulizaho ibitekerezo byatwungura uko twabona inzira ivana abaturarwanda muli kariya kangaratete. Ndabona nawe ubabajwe n'uko INTWALI INGABIRE
VICTOIRE yabaye le symbole de la vraie opposition rwandaise contre Kagame. Uravuga ngo Rukokoma yamutanze kujya mu Rwanda amureberaho, biramutse ari nabyo, ntacyo byaba biitwaye, arikose, uretse ubwo
bufana bwawe navuze, uko yabyitwayemo ahageze, ukuntu byatumye ibibazo politiques bizahaje u Rwanda bimenyekana ndetse binahagurukirwa au niveau international, wabigereranya ute na portée izo
aller-retour Rukokoma yakoze, ndetse limwe akagaruka abambali ba Pilato bamugaragiye ! Kandi ubwo wasanga n'ubwo uvuga ibi, ngo INGABIRE yarebeye kuli RUKOKOMA ajya mu Rwanda, nawe iyo ugeze mu
abandi wiha kuvuga ngo elle est partie trop tôt ! Juste parler pour ne rien dire, bimwe abatihanganira kubona uriya mutegarugoli yaragiye ku isonga ry'iyi ntambara tulimo yo kutubohoza, abagabo
twaraburiyemo ! Mwagiye mugira ishyali ryiza, umugani WA KINANI ? imyifatire nkiyi iteye agahinda, heureusement ko abenshi twiyemeje kutayitaho igihe. Nongeye no gusoma neza iliya comment yawe N°
102, nsanga en réalité nta n'igitekerezo kizima utanze ! Urataragulika ubanza gushimagiza RUKOKOMA, nyuma ugaharabika abasigaye bose uvuga ngo ko nta na opposition ihali ngo bose ni ibisambo bishaka
kubona ayo gutunga ingo zabo, mbese uretse Rukokoma, abandi bose ni abatekamutwe ! Yewe heureusement ko ubwira abamuzi. Ndakeka ko inyandiko nkiyi iba yatambukijwe n'abambali ba Pilato, pour semer la
zizanie et dérouter abashobora kumvikana aho baturuka bose ngo bagire ingufu zihagije zo guhirika iriya ngoma, nyuma abagomba gukulikiranwa bakabazwa ibyaha bakoze, kandi no muli abo, si ba Kayumba
gusa, na RUKOKOMA ARIMO, KUKO HARI BYINSHI AZABAZWA NDAKURAHIYE ! Aliko ibyo ntibyatuma mbere yuko tugera icyo gihe, nawe afatanya n'abandi biramutse bishobotse, même s'il faut le surveiller de près
! NGIBYO NGUKO !
Kaddafi aratanzwe,nihakurikireho Kagame. Kugira ngo Alain Juppé yemere ko amahanga amurasaho ni uko tugomba kumwotsa igitutu burundu ! Twagiramungu wowe tubwire igihe uzavugiriza ifirimbi ubundi urebe ngo Clubs RDI zawe ziriroha mu kibuga ziyemeje gucyura intsinzi ! Gira bwangu twe turi stand-by!
Umwana w'Umwami na SIBOMANA,
Nanjye ndabashyigikiye, Twagiramungu agomba gufatanya na opposition. Ariko ibyo gufatanya na opposition ntimwabimwigisha kuko arabizi. Nonese si we wari perezida wa FDC zarimo PL, PSD, na MDR, ndetse
ahari na PDC? AHUBWO mubanze mubwire icyo mwe mwita OPPOSITION gisobanure politike yacyo, bitari biriya byo kuvuga ngo Ingabire Victoire ngo yagiye mu Rwanda asaba ko n'abahutu bahambwa mu cyubahiro
hanyuma ngo arafungwa ngo aba INTWARI. Bamwe ngo Twagiramungu yagiyeyo ntiyafungwa ngo aragaruka. Kuri bamwe bari muri iyo mwita opposition yagomba kureka bakamufunga cyanga bakamwica, nawe akaba
intwari. Ese iyo Twagiramungu atajyayo muri 2003, igihe mwirirwa mwandika ngo yagiye ku "legitima" aho Victoire aba yaratinyutse kujyayo? Ariko Rukokoma mwamuretse ko mutamurusha ubutwari na
politike. Yagiye mu Rwanda avugira kuri stade regional i Nyamirambo ko n'Abahutu bishwe, avuga ko twapfushije, abatutsi bazize jenoside, ati n'abahtu biciwe i Kibeho n'abiciwe mu mashyamba, avuga
n'inshuti ye SENDASHONGA yishwe na FPR ati muhaguruke mwese umunota umwe bose tubibuke. Abantu bose barahagurutse abasigaye bicaye ni ba General IBINGIRA na General KAYONGA, bari baje kumutera ubwoba
bambaye imyenda ya gisirikare. Rukokoma yarabarebye arabasuszugura avuga nta bwoba. None ngo we ntabwo ari intwari, ahubwo twumva bamwe batunzwe n'impuha ngo arashaka gusenya FDU-Inkingi. Yabahaye
imyaka irindwi. Opposition yakoze iki se uretse kwisenya, no gukurikira aba leaders bameze nk'abamamyi bashaka ibyubahiro no gukora za diskuru z'amafuti bariramo amafaranga yo gutunga ingo
zabo.
Nonese opposition mwabonye ni iyo gufatanya na Rudasingwa, Gahima, Karegeya, na Nyamwasa no gufasha Nkiko na Musangamfura bakorera za suretes z'abazungu, bababwira ko opposition zinza ari iyo
kwibagirwa ibyaha by'ubwicanyi FPR yivugururiye muri RNC abayobozi bayo bigira nyonnyinshi bakoze. Noneho ngo nimufatanya abahutu ngo muzafata ubutegetsi!!! Ariko muri abapafayongo kabisa.
Mwebwe nimubanze mwumvikane muvuge niba muri opposition cyanga niba muri amshyirahamwe yo gukina za THEATRES no gutera imbabazi mugenda murira abahis n'abagenzi kugeza niyo muha ibyubahiro ababiciye.
Rero ngo muriyunga mama! Kandi mureke kujarajajara ngo abo mwitaga ko ari abicanyi ba perezida wanyu na bene wanyu, batemera ko bakoze n'ibyo byaha ngo bicuze, ngo muhindukire muvuge ngo BARIYA NI
ABAGABO. Intambara mushaka ko abo mwita abagabo babakorera ntacyo yabageza ho.
GUKORANA NA OPPOSITION NIBYO ARIKO SE OPPOSITION ITARIMO AMACENGA, IBINYOMA CYANGA UDUPANDE IRIHEHE?
Twagira, urwo rubyiruko utoza abantu bashobora ku rwitiranya ni zindi mbyuruko u Rwanda rwagize: Interahamwe, impuzamugambi, ndetse ubu Kagame nawe aratoza intore. Ibyabaye muri Tunizie, Egypte na Lybia ni spontanée, singombwa ngo ugire uwo utoza. Rero inama kandi ndabona benshi bayikugiriye cyane abifuza ko ibintu byahinduka iwacu hariya kandi bazi neza la faiblesse et la force de Kagame, nuko rero wakwegera andi mashayaka. Witinya ba Kayumba, Rudasingwa etc ngo n'abassajya. Urabona ko nabo bapinze Kagame kumugaragaro. Mwibatinya ngo bafatanyije na leta ya bicanaye kandi nawe urabizi wabaye prime minister wiriya leta kandi icyo gihe yaricaga ikora nandi makosa menshi. Uza kubirwanya cyane wivuye inyuma cyimwe na Ba Kayumba bishoboka ko bahereye kare babirwanya ari nabyo byabaviriyemo guhunga. Kagame, abaye atsinsuwe nkuko Gadaffi biri munzira uwaba yaragize wese yaregwo akisobanura mu nkiko dore noneho zizaba zigenga. FDU-inkingi irimo abagabo nubwo RPF idahwema de les associer à un génocide byose bizakemuka twagezeyo. Fatanya nabandi mwitatanya imbaraga kandi turashaka kotsa kagame igitutu cyane dushakisha amaboko kuri région no mugihugu imbere naho nvugira aha, arasya kurutirano. Reba ibyakora abayobozi be, agasuzuguro, inshyi z'amatama zahato nahato. Urugero:Amb. Kamali Karegesa izo ya kubitiwe mu mwiherero imbere y'imbaga y'abantu, ndetse na bakadogo ba Kagame intoki zo mukanya bumushoreye bumucyuye aho shebuja yaje kumuhorahoreza atashye.Uwo arababaye kandi siwe wenyine. Rero, harabura imbarutso ukarora ngo Kagame arasigara wenyine Na Cyomoro umuhungu we ndetse simpamya ko Jeanette ya mushigikira. Yaguruka akisangira umuhungu we mukuru wibera hanze. Twagira, rero bitekerezeho cyane rwose niyo nama nzima. Urakoze.
@uh
Obama ni we ukunda kuvuga ngo democracy can be a mess (but we need it). Kuri uru rubuga kubera ko rurangwa n'ubwisanzure, buri wese afite ukugaragaza uko abona ibintu. Hari abaza batukana abandi
baterana amagambo aho gutanga ibitekerezo bifatika. Hari n'abafite umugambi wo kuyobya uburari kugira ngo abantu batungurana ibitekerezo, ese bashaka kuzambya uru rubuga.
Icyakora na we ntugatinde kuri postes z'ababa badashaka ko twakungurana ibitekerezo, kuko baba bagutesha igihe cyawe kandi hari ibindi umuntu aba akora.
Naho kuri Nyamwasa na Karegeya nta info mfite, nanjye mbibona kuriya. Uramutse hari ka analyse wakora ndumva byafasha benshi bifuza kumenya ukuri no kubaka u Rwanda.
Nshaka kunga mu lya ABANTU SIBOMANA
Twagiramungu byanze bikunze kugirango abanyarwanda benshi bagarukire Politike ye nuko yakwifatanya na Oposition otherways aramuste yanze kwifatanya na OPosition ahuko dushobora gutangira kubona ko
yaba akorera Kagame kuko igihe cyose ushobora kuzana ikintu gicyamo uruhande ibicye iyo ninsinzi ya Kagame.
Mushire ibyomuharanira hamwe hanyuma mubijonjore munabimenyeshe abanyarwanda tumenye umurongo wa politike tugomba gushigikira.
Nahubundi umuntuwese udashakagufatanya nabandi aratuvangira cyane.Nonese nibibangombwa kotujya mumihanda kandi kobirihafi bizagenda ute se oposition mutavuga rumwe.
Twagiramungu witinya bariya bagabonabategarugori ubu politique y'amacyenga yararangiye ubu ubutegesti n'urwarubanda. Lybia amahanga yararuciye irarumira ariko urabona ko nyuma yabyose Abaturage
bagezeho ijwiryabo ryumvikana.
Ndangije Nsaba Twagiramungu nibashaka ko abanyarwanda twomgera kumuha ivyubahiro nafatanye nabandi.naho n'imwicyamo ibicye Kagome kubavunagura azabavunagura ahubwo mwicyuze n'uwongeye kubahamagarira
ibya politike.
Yari Umwana w'umwami
BWANA TWAGIRAMUNGU,
MBAJE KUGUSUHUZA NO KUGUSHIMA KUBERA KIRIYA GIKOMBE WABONYE. ARIKO RERO REKA NKUGEZEHO IBIBI BIKURIKIRA NIZERA KO UZAGIRA ICYO UBIVUGAHO.
UBU U RWANDA RUKENEYE UMUTI NYAWO KUKO RURWAYE FPR-SYDA (SYNDROME DE DESTRUCTION ACQUISE). MESSAGE ABANYARWANDA CYANE CYANE URUBYIRUKO BAKENEYE KUMVA NI IBABWIRA UKUNTU BAGOMBA KWIRINDA NO KURWANYA
KIRIYA CYOREZO CYICA, CYIBA, CYAMUNZE U RWANDA RWOSE.
NKUKO SIDA NYA SIDA BAYIVUZA IKOMATANYO RY’IMITI ITATU, KUGABANYA UBUKARE BWA FPR-SYDA HAKENEWE OPPOSITION YISHYIZE HAMWE, KANDI ITAVUGIRWAMO.
GUTATANYA INGUFU ZA OPPOSITION NIBYO KAGAME YIFUZA KUKO NIHO ASHOBORERA KUGENDA ATUROBAMO UMWE UMWE AKORESHEJE ITERABWOBA, IFARANGA CYANGWA SE ISASU.
NIBA KOKO IBYO UVUGA UBYEMERA (SINSHIDIKANYA KANDI) KO POLITIKI ATARI URUSIMBI CYANGWA SE UMUKINO WA AMAKARITA, WAGOMBYE NO KUBONA KO ICYO OPPOSITION IBUZE UBU ARI STRATÉGIE COMMUNE GAGNANTE
N’UMURONGO W’IBIKORWA (PLAN OPÉRATIONNEL) NYABYO.
UBU INGOMA Y’IGITUGU YA FPR NA KAGAME IFITE RWOSE UBWOBA KUBERA CYANE CYANE YA RAPPORT YA LONI (MAPPING), KUBERA ITURUFU KAYUMBA (TWESE TUBONA UKUNTU BAMUTINYA), KUBERA NAMWE MWESE MWONGEYE KUBYUTSA
IMITWE. UKO MUJYA KUBONANA NA OBAMA, KAGAME NTABWO ASINZIRA. IFOTO YA RUSESABAGENI NA OBAMA YO RWOSE YAMUTEYE DIARRHÉE CHRONIQUE.
REKA RERO NGUSABE IKINTU, FATA INITIATIVE YO GUSHAKA NO GUKORA PLATEFORME – DÉNOMINATEUR COMMUN – YA OPPOSITION YOSE (FRU – FRONT RWANDAIS UNIFIÉ), MUYICISHE KURI INTERNET, TUYISHYIGIKIRE RWOSE. MAZE
UREBE KO KAGAME AMARA KABIRI.
URABITEKEREZAHO IKI? ICYO NGUKUNDIRA URASUBIZA, UKO BYAGENDA KOSE!
YARI SIBO MANA
Cyakora biranshimishije, kuko cyibura abanyagitugu bajye bamenya ko batazategekesha umutarimba iteka ryose. Kagame ahubwo izamu rye neza, nahubundi yareba nabi Juppé yazasubira muri ONU agiye gusaba nanone ko bohereza abasirikare mu Rwanda, kandi ijwi ryubufransa bigaragara ko ryunvirwa. Sarkozy ababwira ko Kadafi agomba kuvaho, Kadafi akamugira umusazi ngo arwaye mumutwe, ngo azanogora mo amaso Ministre wintebe wa GB,nibindi bitutsi bisa nibya Kagame,.....ubu atangiye kunnya muma pantalon!! akabanyagitugu kashobotse!!
@kamuzinzi
Bite se mfura y'U Rwanda tuzira amatiku ya Twagiramungu n'Amabi ya Kagame n'Abambari be? Ko wicecekeye ukareka abarezi bagakomeza kuvuga se? Nla Ange yandangije rwose ese buriya ibyo avuga abifitite
gihamye? Kamuzinzi mwana wa mama uzirinde ikintu uzavuga kidafite statistics cyangwa ifoto ndetse n'amajwi bigihamya. Reka ba Ange ni indondogozi pe nabandi bone nakopmeje gusugura kuru uru rubuga
pe. ese bakoze politiki igendeye ku mibare ubundi mukareba uburyo u Rwanda rwazambye kuva kubwa Kayibanda kugera ku bawa Kagame ngo anasigaye yitwa Kajyosi niba asigaye aba i Nyamijyosi simbizi pe
mba ndoga Rwarinda.
anho ubundi Kamuzinzi Twagiramungu agomba kumenya ko shaje muri Politiki ndetse na Kagame bakamenya ko politiki atari gusahaka umugati kuko impamba yashize cyangwa se hifuzwa gukira vuba hakagurwa
amadege ndetse nibinsi.
Kamuzinzi we ese wankorera isesengura ku cyihishi ku ihunga rya Karegeya na Kayumba? Nkoma munkokora nkubwire uko bimeze.
Ikimbabaje ntabwo Twagiramungu avuga ku byo namubajije niba ababaye koko kuko kagame we ngo ashobora kwibagirwa kuko intebe nziza itera iyo ndwara ndetse no kwicara ugashyirashyiraho fan (switch on
airconditionner) kubukonje kandi imvura igwa. Binyibukije kere abantu twinjira mu rwanda tujya mu ma toilets ukanywa amazi yaho kandi utabizi ko ari toilets. Gukira byibagiza gukinga wangu na Kagame
ndetse nange twibagiwe indake ya za Musha ndetse nahandi. Twagiramungu nawe akaba akera ka Stir kamaze gushira ndetse n'intebe yo ku cyimihurura. Arashaka gusatira mu rugwiro buhoro buhoro. Hahahah
aho ariko nkeka ko nzaba nta kiriho mwene rwarinda pe.
Kamuzinzi we mu mbwirire.
MANA Y'I RWANDA JUPPE KANDI ARASUBIRIYE! NKUKO YAFASHE ICYEMEZO CYO GUSHYIRAHO ZONE TURQUOISE MU RWANDA NIKO ABIGENJE NO KWA KADHAFI! KAGAME YIGEZE KUVUGA KO ABAFARANSA BAMUCITSE ATARABONA INTWARO
ZIKOMEYE , NONE AKANYA KARABONETSE NAHAGURUTSE INKOTANYI MAZE AJYE GUTABARA KADHAFI ABONEREHO AKANYA KO KWIVUNA ABAFARANSA NKUKO YATEYE INKAMBI IKIBEHO NO MURI KONGO AKAMARA ABANYARWANDA !
NGAHO SE DORE AKANYA KARABONETSE KANDI INGOMA IDAHORA NI IGICUMA !!!WENDA NA JUPPE YAHITA ABONERAHO§§
AFURIKA WE!! HABURE IGIHUGU NA KIMWE CY'AFURIKA GISHYIRA URUTOKI HEJURU KIVUGA KO KADHAFI YAMAZE ABATURAGE KUKO BOSE ARI ABANYAGITUGU CYANGWA SE NIBURA NGO BIVUGE KO BINASHYIGIKIYE KADHAFI !!! YOOOO
, ABATURAGE BAJYE BABAHA INDURU GUSA!!
Ngaho rero ukuri kubisi uranyishe cyane!! None se uwagiye muri M.D.R Power uyobewe icyo yakoze nyuma??!! kereka niba utari umunyarwanda cyangwa hakaba hari épisodes za gucitse! M.D.R Power na C.D.R
n'interahamwe za M.R.N.D bishe abantu kereka ibi niba utabyemera, niba igitugu cya Twagiramungu cyaratubujije gukurikira abari bafite inyota yo kwica abandi banyarwanda, njye ndacyemera kandi
kizampame!
Ndagira ngo ngire nicyo nibwirira abavuga ngo kuki hatavugwa ibyiza biri mu rwanda, ibyo bifite abagomba kubivuga baba babikora nyine, kandi erega ntanicyo bimaze kuvuga ibyiza kuko njye numva ibintu
nyine bibaye byiza ntitwagahuriye hano duterana amagambo, niyo mpamvu abantu nka Twagiramungu babereye ho kuvuga ibitagenda kugirango nyine ibyiza bibe byinshi, ibitagenda bikosoke, bahwiture abakora
amabi.
Urugero natanga: ubu mu rwanda bibuka igice kimwe cy'abanyarwanda bazize génocide, mugihe hatazaba abasaba ko n'abandi banyarwanda bazize intambara; ukwihimura; abazize ubusa kuko bafite intege nke,
nabo bibukwa, ntampamvu yo kwirirwa abantu baririmba ngo amajyambere ubumwe n'ibindi... mugihe abanyarwanda bose badafatwa kimwe bizagorana ko abantu nka Twagiramungu baceceka!
Nsinzi niba ali KIGELI wanditse, aliko niba
ali we, ibi avuga ko yikundira RUKOKOMA, n'uko abana ko aliwe ashobora kwaka ubutegetsi bitamugoye.
Ese ko mbona ikiyita umwami, kandi ubu u RWANDA ali Repubuluka yongeye ikemezwa n'abanyarwanda hafi ya bose mw'itegeko nshinga bitoreye
ubwo yabigenza ate ngo asubire abe NYAGASANI
w'u RWANDA !
Nta kindi rero akundiye uyu mugabo usibye ko
abona aliwe yaniga maze akongera kuganza.
Nta KAGAME na TWAGIRAMUNGU, bose ni iti n'iri ku byerekeranye n'igitugu(dictatorship) n'inyota y'ubutegetsi, usibye ko KAGAME amurusha ubugome,ubwicanyi n'ubusambo!!!!!
IGITUGU CYA TWAGIRAMUNGU
Niba mwese mwibuka , niwe waciyemo MDR mo kabili ubwo yigiraga akari aha kajyahe akishyira hejuru ya BUREAU POLITIQUE yayo, ngo atariwe uhamagaye ngo ateranye inama yayo nta wundi nyine!!!!!! Nguko
uko yaciyemo MDR mo kabili agasigara ategeka "AMAJYOJYI", ikindi gice kigahinduka "MDR POWER".
1.Ni muli urwo rwego ,anyuranyije n'amategeko y' ishyaka, yishyizeho akiririsha ku mwanya wa "PREMIER MINISTRE DE TRANDITION A BASE ELARGIE" muli Accord d'ARUSHA!!!! Azatinyuke atubwire organe
y'ishyaka yamupropoje ikamushyira muli uwo mwanya!!!!!!
2.Ni nawe kandi , kugira ngo ashimishe HABYARA wifuzaga ko NDR yacikamo kabili, washyize (qui a unilateralement nomme)UWIRINGIYIMANA Agathe k' umwanya wa MINISTRE W' INTEBE asimbura NSENGIYAREMYE,
ibyo kandi na none yabikoze mu buryo bwa dictature sans consulter le BURAEU POILITIQUE ya MDR yari ibifite mu nshingano zayo !!!!!
3.Ibyakurikiyeho murabizi ubwo CONGRES YA KABUSUNZU yeguje ku mugararagaro UWIRINGIYIMANA kuli uriya mwanya, ariko TWAGIRAMUNGU, kubera cya gitugu cye, amugumishaho ku ngufu noneho na HABYARIMANA,
daans sa naivete no kwishimira ko MDR yatinyaga nk'umuliro, abiha umugisha
4.Ibyakulikiyeho murabizi akanyaro n'agasuzuguro bya TWAGIRAMUNGU n'AGATHA UWIRINGIYIMANA aho byatugejeje basuzugura nk'imbwa iryana UMUKURU W'IGIHUGU imbere y'abanyarwanda ndetse
n'abanyamahanga
5.Mwibuke le trio de TWAGIRAMUNGU,UWRINGIYIMANA na KAVARUGANDA uko batujengereje bashaka kwimika k'umugaragaro KAGAME na FPR ye babangamira ishyirwaho rya GOUVERNEMENT na PARLEMENT de transition !!!!
Nta kindi bashakaga usibye guha majorite parlementaire et gouvernementales FPR INKOTANYI , bityo HABYARIMANA bakamukuraho(bakamwica cg se yagira amahirwe bakamufunga) na transition itarangiye
!!!!!!!
Sinshimye na FPR yahise ihanura iriya ndege vuba, n'ubundi ibyari kuba nyuma yo gushyiraho iriya transition nabwo byari hahandi umuliro wari kwaka nta kabuza !!!!!!
SHA TWAGIRAMUNGU WE, WARADUHEMUKIYE KANDI NICYO ABANYARWANDA TUTAZAKUBABARIRAHO PEEEEE !!!!! NGUKO UKULI GUTUMA NTA KIZERE TWAKUGILIRA !!!!!!!!!!
Ihitire nyine kuko kutabona ko Bernard akora nabyo n'ubuswa kuko uri mwana wo kwa Makuza arakora
Biragaragara ko Kagame n'abambari be batinya Twagiramungu cyane. Mwabonye abandika hano benshi aho gukora commentaire kubyo umuyobozi wa RDI yatangaje ahubwo bibasiye Faustin. Ibi ntaho byageza politique. Byari kuba byiza gukora analyse y'imigambi ye none bati Twagiramungu ni umusaza, ibyo turabizi ntidukeneye ababitindaho. Abavuga imikorere ye na Kinani, turayizi kandi terrain ye yari ikomeye kuko inkotanyi hirya zamaraga abantu n'interahamwe zimena amaraso hirya no hino. Uko byagenda kose mbona Twagiramungu ari mu ba politiciens bake bazi inshingano za politike. Yashoboraga kwicara nka Makuza intebe akayimaraho imyaka n'imyaka yitirirwa kuba gusa premier ministre. Dukeneye abakora analyse ya politique ntabwo dukeneye abibasira abantu.
@sandra iyi information wayibonye ute ko uri hatari ndakwemeye wowe duhe na za psdo bakoresha kuko ndumva usobanukiwe si non ushobora kuba nawe uri kuri iyi liste