Kinyarwanda Français English



Ese imyifatire ya H.E Paul Kagame ni inzira yo gukemura ikibazo cy’ubuhunzi?



Parution: Monday 12 August 2013, 07:09


Par:Chaste Gahunde






Kuva mu mpera z’ukwezi kwa gatanu uyu mwaka umubano hagati ya Tanzania n’u Rwanda warahungabanye cyane ku buryo byageze n’aho Perezida w’u Rwanda avuga ko azubikira uwa Tanzania akamukindura. (I will wait you at the right place and I will hit you). Ubundi ntibisanzwe ko umuperezida w’igihugu avugira ku Karubanda ko azagirira nabi mugenzi we w’ikindi gihugu. Iri jambo rya perezida Kagame ryakoze amateka ku Banyarwanda ndetse n’Abatuye akarere k’ibihugu bituriye ibiyaga bigari. Inzego z’ubutasi za Tanzania zabihuje n’amakuru zari zisanganywe ko u Rwanda rwohereje abantu benshi muri Congo, Tanzania na Uganda guhungabanya umutekano w’ibyo bihugu ngo hagamijwe kugira ngo u Rwanda rwonyine ruzagaragare ko ari cyo gihugu gifite umutekano usesuye mu karere.

 

Abagerageza gukora isesengura basanga Perezida Paul Kagame ashobora kuba ananiwe cyane akaba atagishobora gupima uburemere bw’amagambo ye mbere yo kuyavuga. Ndetse hari n’abavuze ko yaba afite uburwayi butuma umuntu atagira ibanga (ngo ubu burwayi akaba anabufatanyije n’uburwayi bwa Cancer y’uruhu). N’ubwo nta gihamya ihari yemeza iby’ubu burwayi, ibikorwa Perezida Paul Kagame akora byatuma koko abantu batekereza ko yaba afite ikibazo, bityo kugeza igihe nta kimenyetso kibivuguruza kandi Kagame agakomeza gukora nk’ibyo akora, benshi bazagera aho babifateho ukuri ko igihugu cy’u Rwanda kiyobowe n’umurwayi. Iyi si inkuru ishimishije kubona igihugu gifite abaturage barenga miliyoni 11 badashobora kwibonamo umuyobozi ufite ubuzima buzira umuze. Ikindi Perezida Kagame yagombye guhabwa umwanya wo kuruhuka dore ko yakoze byinshi byiza cyangwa bibi kandi bitoroshye ku buryo ikiruhuko ari ngombwa. Indi mpamvu uyu musaza yagombye gufata ikuruhuko cy’izabukuru n’ubwo yari akiri mutoya cyane ugereranyije na Mugabe cyangwa Museveni, ni ingaruka ibikorwa bye bigira kubo yari akwiye kurinda.

 

Kagame ngo yatekerezaga ko Tanzania yaba ifitanye umubano n’Abarwanya Leta y’u Rwanda ngo kuko yemeye kohereza ingabo mu gikorwa cyo kugarura umutekano muri Congo ikaba izacakiranirayo n’ingabo z’U Rwanda bizwi neza ko zifasha imitwe ihungabanya umutekano cyane cyane umutwe wa M23. Tanzania ntiyigeze ibifata nk’ibyoroshye ahubwo nayo yatangiye gufata ingamba zo kwirwanaho amazi atararenga inkombe. Ingamba ya mbere ni ukwirukana Abanyarwanda bose baba muri Tanzania batujuje ibyangombwa. Amakuru dukesha ibinyamakuru byo muri Tanzania agaragaza ko mu by’ukuri n’ubwo perezida Kikwete yihanganye ntagaragaze uburakari ndetse ntapfe kuvuga irije nka mugenzi we w’u Rwanda, Abasirikare ba Tanzania bo bagize umujinya mwinshi cyane. Perezida Kikwete ubwo yatangaga itegeko ngo bakore operations zo gushakisha abahungabanya umutekano, Abasirikare babonye urubuga rwo kwihimura ku muntu wese uvuka mu Rwanda. Abahunze u Rwanda mu mwaka wa 1959 n’imyaka yakurikiyeho bavuga ko bahunze ubutegetsi bwa Parmehutu nibo Tanzania yahereyeho bacuzwa ibyangombwa bahambirizwa nabi. Abahunze muri 1994 bo n’ubundi abenshi nta byangombwa bari bafite abenshi bafashe inzira bashyira akarago ku mutwe berekeza iya Uganda. Ibi byose bibaye kubera umuyobozi mukuru w’u Rwanda.

Ubusanzwe si ikibazo ko impunzi itaha iwabo. Ariko rero gutaha ntibyoroha cyane cyane ko impunzi igomba kubanza kwizera ko mu gihugu cyayo igomba gusubiramo hari umutekano. Ikibazo Abategetsi b’u Rwanda bakunze kwirengagiza ni uko umutekano atari ukuba nta masasu avuga mu gihugu gusa. Habaho n’umutekano w’ubukungu. Bityo dore ibibazo Abategetsi ba Kigali bari bakwiye gusubiza mu gihe cyose bavuga ko ibyangombwa byuzuye kugira ngo ushaka gutaha aze :

1.     Ese uwo muntu mushaka ko atahuka mufite aho mugiye kumutuza ?

2.     Muzamuha akazi cyangwa mumufashe kwihangira umurimo ?

3.     Muzamubonera isambu  akeneye yo gukoreramo ibikorwa yakoraga?

4.     Abana be se muzabarihira ishuri kandi n’abo mufite mwananiwe kubaha bourse ?

5.     Ese umutekano we urarinzwe bihagije?

 

Rero ngo ni uko bitaye ku Banyarwanda kandi bakaba bashaka ko bose baba mu gihugu. Aha siho hari ikibazo. Nta we urusha Abanyarwanda kumenya igihugu cyabo ndetse no kugikunda. Abanyarwanda bazi ubwenge kandi bazi aho bashaka gutura. Mu buzima umuntu afata ibyemezo akurikije aho inyungu ze ziri. Bityo rero mu gihe mu Rwanda inyungu z’Umunyarwanda zitaruta izo afite ahandi, bazajya bahatira abantu gutaha ndetse bananyuzemo bakoreshe amasasu ariko nta gisubizo kirambye kizagerwaho. Niba umuntu yumva adatekanye, nta mpamvu yahatirwa gutura aho umutima we udaterera mu gituza.

Uretse Tanzania imaze kohereza abarenga 2000 mu Rwanda, mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na ho Abanyarwanda ntiborohewe kuko inzego zishinzwe iperereza zatanze itegeko ryo gukora umukwabo wo gushakisha abakekwaho gucura umugambi uherutse kuburizwamo wo kwica Perezida Kabila. Ntibyoroshye kumenya niba Kabila yari agiye kwirenzwa n’Abanyarwanda cyangwa se n’aboherejwe na Perezida Kagame nk’uko bikemangwa kubera ko ubundi Kabila asanzwe yigaragaza nk’umuntu ukorera inyungu za FPR yabereye umuyoboke n’umusirikare igihe kitari gitoya. Gusa rero bamwe mu babikurikiranira hafi basanga Kabila asigaye ashaka kumvira umuryango wa SADC kurusha FPR kandi uyu muryango Tanzania ikaba iwufitemo ijambo rikomeye, dore ko Perezida Kikwete ari we ushinzwe ibijyanye na Politiki muri uyu muryango. Ibi rero ngo byaba byaratumye Kagame atangira kwishisha Kabila akaba akeka ko batakomeza gukorana. Abanyarwanda hafi ibihumbi bitatu ubu bafungiwe I Kinshasa bazira gusa kuba bafitanye isano n’u Rwanda kabone n’aho baba batazi iby’umugambi wo kwivugana Kabila. Ese ibi hari icyo bibwiye Abategetsi b’u Rwanda?

 

Igihugu cya Uganda cyo kiratangaza ko gikomeje kwakira impunzi nyinshi cyane zivuye muri Congo, mu Rwanda no muri Tanzania. Impunzi ziturutse muri Congo ziravuga ko zafatiwe mu Rwanda zikajyanwa kurwana muri M23 zitabishaka. Izituruka mu Rwanda zirimo ingeri nyinshi. Hari abahunga ubukene, hari abahunga itotezwa bakorerwa na FPR, ariko abenshi bakaba ari abahunga kubera icyoba ubu kirangwa mu gihugu.

 

Ubu noneho ngira ngo Minisitiri Mukantabana yishimye ko ikibazo cy’ubuhunzi Tanzania igikemuye. Ariko nanone ubu buryo gikemuwemo ni inzira y’ubusamo kandi huti huti akenshi ibyara shishi itabona. Iyi nzira y’ubusamo yageragejwe muri 1996 ubwo ibitwaro bya rutura n’abasirikare benshi boherejwe mu nkambi za Congo ngo bice impunzi izidapfuye bazicyure. Uyu mugambi ntiwapfubye uko wakabaye kuko hapfuye impunzi zitagira ingano hagatahuka n’izindi nkeya. Perezida Kagame we yigambye ko ababazwa n’uko hari abamucitse. Nyamara rero inzira y’ubusamo ntitanga igisubizo kirambye. Impunzi zarishwe izindi ziracyurwa ariko ubaze abamaze kongera guhunga wakwibaza icyo FPR yaruhiye! N’ubu haracyariho umugambi wo kurimbura impunzi, aba mbere ngo bashakishwa akaba ari abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Paul Kagame. Kayumba Nyamwasa ni umwe mu barusimbutse.

 

Igisetsa na ko igiteye agahinda ni uko abategetsi babwira abantu ngo nibatahe bahora barwanira kohereza abana babo mu mahanga. Kagame yajyaga avuga ngo Abategetsi ba mbere boherezaga abana kwiga mu mahanga kandi aba rubanda batiga, none na we abe bibera muri America mu gihe abo mu gihugu bambuwe bourse yo kwiga. Ubu mu Rwanda umwana wemerewe kwiga muri Universite ni uwarokotse genocide cyangwa se ufite ababyeyi bayirokotse. Utararokotse cyangwa uwarokotse ubwicanyi bwa FPR we ntashobora no guhabwa icumbi, ahubwo hejuru yo kwiyishyurira amafaranga y’ishuri agomba no gutanga umusanzu wa FARG no mu kigega Agaciro Fund. Ese nk’uyu mwana uba adafite akazi baba bumva azatanga amafranga ayakuye he koko? Ariko se abategetsi b’u Rwanda bagira umutimanama koko? Bamwe muri aba bana na bo ababishoboye berekeza iy’ubuhungiro bakajya kongera umubare w’impunzi, uwo ni wo musaruro wo kunyura inzira y’ubusamo.

 

Ubu Abanyarwanda bakeneye ko Perezida Kagame ajya ahabona akavuga niba yishimiye ibiri kuba ku benegihugu bari batuye muri Tanzania na Congo nyuma y’imyitwarire ye idahwitse, ubundi bakamubaza utundi tubazo tw’amatsiko ariko tutoroshye kubonera ibisubizo.

 







2014-12-08 02:38:12

i#376246


huali13cai  dit:



cheap jerseys wholesale chanel online shop celine handbags cheap uggs burberry handbags canada goose outlet hollister kids mont blanc pens juicy couture suits oakley vault jordan retro 11 abercrombie and fitch white timberland boots jordan 6 fendi handbags givenchy outlet online oakley sunglasses polo outlet abercrombie outlet lululemon sale christian louboutin ray ban sunglasses outlet jordan 4 burberry sale michael kors louis vuitton air jordan 11 belstaff outlet jordan 11 snakeskin moncler jackets outlet cheap nfl jerseys louis vuitton coach outlet store online louis vuitton tory burch shoes hollister outlet true religion kids louis vuitton handbags canada goose true religion outlet jordan 11s p90x burberry handbags canada goose outlet christian louboutin sale Tory Burch Flats jordan retro michael kors outlet louis vuitton handbags toms wedges michael kors bags true religion kors outlet moncler michael kors outlet true religion sale louis vuitton outlet online abercrombie kids nike air max bottega veneta bags uggs on sale hollister clothing tory burch handbags cheap beats bydre uggs outlet ugg boots outlet ugg boots tory burch outlet coach factory outlet ugg australia louis vuitton handbags ralph lauren adidas shoes timberland burberry bags christian louboutin outlet abercrombie tory burch handbags lululemon outlet christian louboutin sale uggs outlet louis vuitton outlet coach bags canada goose outlet abercrombie outlet cheap nfl jerseys canada goose hollister jeans tods outlet store oakley sunglasses outlet hollister the north face sale oakley sunglasses wholesale ugg boots black timberland boots insanity workout rayban sunglasses christian louboutin outlet concord 11 replica rolex watches rolex watches outlet gucci shoes marc jacobs outlet fitflops clearance gucci outlet fitflops clearance nike stores louis vuitton outlet canada goose timberland outlet michael kors outlet rayban sunglasses coach outlet burberry scarf abercrombie burberry bags louis vuitton handbags coach factory outlet retro jordans michael kors michael kors oakley sunglasses ugg australia burberry outlet online louis vuitton ugg slippers coach outlet ugg boots uk cheap jerseys wholesale burberry abercrombie fitch jordan 13 true religion jeans timberland boots mont blanc pens canada goose sale coach outlet uggs for men canada goose jackets hogan outlet tods sale louis vuitton outlet coach outlet coach outlet store online chanel outlet oakley outlet oakley sunglasses wholesale chanel outlet online gucci factory outlet burberry outlet online louis vuitton handbags abercrombie store louis vuitton the north face jackets ray ban wayfarer timberland pro louis vuitton outlet coach factory online red bottoms timberland uk adidas outlet store ray bans adida srunning shoes imitation watches oakley sunglasses outlet abercrombie jimmy choo outlet michael kors handbags adidas wings timberland boat shoes toms concords 11 kobe bryant shoes coach outlet store online ugg sale burberry outlet ray ban glasses ugg boots burberry handbags tods shoes outlet michael kors outlet cheap uggs burberry outlet online toms canada abercrombie store abercrombie kids concord 11 jordans for sale oakley outlet ray bans ugg boots clearance coach outlet michael kors handbags louis vuitton jordan retro 11 oakley sunglasses wholesale mont blanc pens burberry outlet online beats solo Tory Burch Outlet burberry handbags marc jacobs outlet louis vuitton handbags canada goose jackets chanel bags kate spade coach factory online ugg boots sale north face backpack toms wedges ghd flat iron tory burch outlet toms shoes abercrombie red timberland boots timberland boots jordan 6 Tory Burch Shoes christian louboutin sale cheap toms tods shoes abercrombie store timberlands cheap uggs timberland canada fitflop sale gucci handbags michael kors uk sale true religion sale gucci belts michael kors outlet online sale oakley sunglasses ugg australia toms promo code oakley sunglasses wholesale copy watches timberland earthkeepers air jordans jordan 11 gamma blue timberland uk burberry outlet chanel bags burberry bags cheap nfl jerseys coach outlet online coach factory outlet tory burch outlet online ugg sale the north face outlet retro jordans michael kors outlet online true religion coach factory store online michael kors outlet christian louboutin outlet black timberland boots timberland shoes hollister clothing store oakley sunglasses coach factory outlet burberry outlet hollister clothing store burberry sale tory burch flats burberry handbags canada goose outlet burberry scarf belstaff leather jacket michael kors outlet online christian louboutin hermes outlet hollister clothing gucci outlet canada goose jackets the north face gucci shoes canada goose hollister co lululemon timberlands ugg boots kobe shoes mont blanc mulberry uk chanel handbags ugg outlet retro 11 ray ban outlet supra outlet chanel outlet lv outlet burberry sale hollister clothing store versace timberland boots red christian louboutin alexander wang bags timberland canada canada goose ray ban sunglasses cheap jerseys true religion jeans louis vuitton outlet www.louisvuitton.com uggs outlet burberry outlet michael kors uk timberland uk red timberland boots uggs for men tods outlet jordan 11 ralph lauren outlet louis vuitton outlet coco chanel abercrombie burberry scarf coach factory outlet canada goose jackets north face outlet ugg australia celine handbags fake watches canada goose outlet red bottom shoes adidas outlet jordan concords ugg boots burberry scarf ugg boots sale coach factory mont blanc pen louis vuitton bags coach factory polo ralph lauren home timberland outlet lebron james shoes the north face uggs for men toms shoes fitflops clearance michael kors outlet online sale chanel ray ban wayfarer ugg outlet oakley sunglasses cheap abercrombie and fitch ugg outlet online michael kors polo ralph lauren chanel handbags burberry outlet michael kors outlet online sale true religion sale ugg outlet christian louboutin sale christian louboutin outlet oakley vault replica watches coach outlet store online ugg boots retro 11 uggs on sale canada goose coach outlet store online ray ban outlet timberland outlet ralph lauren uk mont blanc mountain mont blanc legend cheap toms cheap rayban sunglasses abercrombie fitch ferragamo outlet online michael kors outlet online sale burberry outlet gucci outlet louis vuitton handbags the north face dior bags beats by dr dre louis vuitton online shop jordan 11 low ugg boots louis vuitton handbags ray ban sunglass true religion christian louboutin shoes hermes outlet tory burch sale jordan 3 jeremy scott adidas christian louboutin shoes michael kors the north face outlet cheap uggs oakley sunglasses timberland boots chanel handbags polo ralph lauren polo outlet burberry handbags hollister co burberry bags coach factory online true religion outlet burberry sale north face jackets burberry outlet online the north face jacket hollister louis vuitton canada goose outlet canada goose jackets fitflops sale the north face chanel outlet true religion Tory Burch Outlet cheap toms uggs outlet canada goose outlet canada goose jacket beats studio ray ban aviators coach factory outlet abercrombie and fitch abercrombie & fitch new york guess outlet tory burch shoes cheap oakleys ralph lauren sale jordan 11 columbia hollister cheap rayban sunglasses kevin durant shoes moncler outlet michael kors outlet online sale michael kors outlet online sale chi flat iron kate spade handbags lebron james shoes louboutin marc jacobs handbags canada goose outlet louis vuitton outlet beats headphones ugg boots ralph lauren uk coach outlet store online prada handbags coach outlet true religion jeans dolce gabbana bags uggs on sale hollister kids gucci handbags jordan 8 michael kors handbags coach outlet store online toms outlet oakley sunglasses outlet michael kors handbags ray ban sunglasses louis vuitton ugg boots michael kors handbags louboutins abercrombie & fitchfitch white timberland boots ralph lauren outlet black timberland boots coach outlet store online louis vuitton outlet stores coach factory outlet knockoff watches christian louboutin sale michael kors outlet online fitflop footwear

2014-03-22 04:42:52

i#354234


dfe  dit:



Marc designer sunglasses for women Jacobs, cheap sunglasses UK a new created Cheap Replica Sunglasses style and design guru, is ray ban 5184 known to most of for ray ban 3387 his or ray ban rb3025 her detection as the main style and cheap hermes birkin ray ban usa jacken design overseer with Wellensteyn Jacken. And also Hermes Birkin handjacken who has already been thought to be this Louis Vuitton Pas Cher cal . king with designer Jacken can be louis vuitton paris madly searched soon after international louboutin sales individuals.







Comments from 1 to 2 of (2)

©Leprophete-Umuhanuzi  Sun, 21 Dec 14 13:23:38 +0000(UTC) All rights reserved