Kinyarwanda Français English

Umunya Uganda Andrew Mwenda ashobora kuzabazwa ibyo Perezida Kagame akora.



Parution: Friday 23 August 2013, 12:03
Par:Chaste Gahunde




 

Mu gihe hashize iminsi itari mikeya U Rwanda rurebana ay’ingwe na Tanzania, hakomeje iterana ry’amagambo hagati y’ibyo bihugu binyujijwe mu binyamakuru ari ibya Leta ari n’ibyigenga. Mu gihe ku ruhande rwa Tanzania usanga hari ukwifata no gukoresha ubwitonzi ku bategetsi, siko bimeze ku ruhande rw’u Rwanda. Nyuma y’aho Ministri w’ububanyi n’amahanga yatangiye kuvuga nabi Tanzania na Perezida wayo, cyakora akaza gusa n’ushaka kwihohora, ubu noneho Abajyanama ba Perezida Kagame ni bo bagezweho mu gukora uwo murimo kandi ngo urimo akamiya gatubutse. Gusa rero bashatse barya bari menge.

 

Abinyujije ku rubuga Tweeter ku wa 19 Kanama 2013, umujyanama wa Perezida Kagame uvuka muri Uganda witwa Andrew Mwenda yagaragaje ibyo uwo agira inama atekereza kuri iki kibazo. Mwenda atangira avuga ko yatangaye cyane ngo amaze kuvumbura ko Kikwete afitanye isano ya hafi n’abo yise aba genocidaires. Avuga ko mu nyandiko yasohowe na Wikileaks bigaragazwa ko umugore wa Perezida Kikwete ari mubyara wa nyakwigendera Perezida Habyarimana! Si Mwenda wenyine wavuze iyi nkuru kuko no mu binyamakuru byinshi bisohokera mu Rwanda iyi nkuru yatangajwe. Ikindi ngo byavuzwe ko Kikwete yajyaga yohereza intwaro mu Burundi aziha Abahutu mu gihe barwanyaga Leta. Aha umuntu akibaza impamvu uyu mujyanama ashaka kwigira injiji ku ngufu. Aba genocidaires avuga ni bande? Ni Abahutu bo mu Burundi byabaye ngombwa ko bafata intwaro ngo birwaneho mu gihe bari bagiye gushirira ku icumu bicwa umusubizo nk’udushwiriri? Umu genocidaire se ni Habyarimana wapfuye na genocide itaraba? Andrew Mwenda yanteye kwibaza byinshi.

 

Andrew Mwenda akomeza avuga ko Kikwete mu kwirukana Abanyamahanga batagira ibyangombwa yari agambiriye Abatutsi, ngo na ho abandi bose ni ibitambo (collateral). N’ubwo atari we wa mbere ubikemanga, uburyo Mwenda yabyanditse arasa n’uwerekana ko hari isano hagati ya genocide y’Abatutsi yo muri 1994, intambara zo mu Burundi n’iyirukanwa ry’Abatagira ibyangombwa muri Tanzania. Bityo kuri Mwenda wa Independent, Tanzania irimo gushyira mu bikorwa umugambi wateguwe neza kuva kera akawugereranya na genocide. Twibutse ko kugeza n’ubu FPR ihora yemeza ko genocide yateguwe igihe kirekire nyamara urukiko rwashyiriweho kuburanisha abaregwa genocide rwa Arusha rukaba rutarabashije kugaragaza ko uwo mugambi wabayeho. Ibi ntibivuga ko wenda utabayeho, ahubwo bivuga ko abaciriwe imanza bose batagize uruhare mu gutegura uwo mugambi. Bityo ubwo umugambi utagaragariye ku baregwa kwica Abatutsi umuntu yawushakira mu kindi gihande, ni ukuvuga FPR n’abafasha bayo.

 

Usesenguriye hafi inyandiko za Andrew Mwenda, urasanga avuga ko mbere hariho umugambi wa Tanzania wo kwirukana Abatutsi hanyuma ijambo rya Kagame rikaba imbarutso, kimwe n’uko ihanurwa ry’indege ya Habyarimana ryabaye imbarutso ya genocide. Aho ibi byombi bihuriye ni uko iyo migambi yombi (uwa genocide n’uwo kwirukana Abatutsi muri Tanzania) nta gihamya ko yabayeho. Ikindi iyo migambi yombi ifite imbarutso zikomoka kuri Perezida Kagame. Ibi ni byo Andrew Mwenda atsinda kuvuga ariko uwumva aba yumvise !

 

Mwenda arahunga nkana impamvu yaba yaratumye Tanzania yirukana Abanyarwanda akavuga ko abari bagenderewe ari Abatutsi abandi bakaba ibitambo. Usesenguye amagambo ya Mwenda urasanga abwira Abahutu ati mwe ntacyo mubaye n’ubundi mwamenyereye kubungera mu mashyamba, abababaje ni izi mfura ! Mu by’ukuri Andrew Mwenda agaragaje ingengabitekerezo y’ivangura. Abaye nka wa wundi (Mukagasani Yolanda) uherutse gusetsa imikara ngo ko Human Rights Watch itavugira abari kwirukanwa, nyamara sinigeze numva muri 1996 hari utabariza abirukanwaga. Cyakora sinamurenganya niba yaravutse nyuma ya 1996 da ! Ubu mu Banyarwanda birukanwa muri Tanzania haravugwa bakeya bakorewe urugomo, nyamara muri Congo ho imirambo ntigira ingano. Nanjye naraketse nti wenda Human Rights Watch itaragize ubutwari bwo kuvugira abicwa ntiyabona ubutwari bwo kuvugira abakomeretswa !

 

Andrew Mwenda na we arirengagiza ko atari ubwa mbere Tanzania yirukana Abanyamahanga. Ntiyigeze agira icyo avuga ubwo Abarundi birukanwaga. Ese aho Mwenda ntiyaba ari muri ba bacurabwnge n’abashyushyarugamba ba wa mugambi wa Empire Hima  ushaka kwerekana ko Abatutsi basumba Abahutu ? Nawe se, arongera kuri tweeter ye akavuga ko ibyo Tanzania irimo gukora ngo bisa n’iby’Abanazi bakoreye abayahudi. Mwibuke ko muri wa mugambi wa emprie Hima, Abatutsi bemeza ko aribo Bayahudi bo muri Africa.

 

Uko byagenda kose dukwiye gushishoza tukanga kwigira injiji ku ngufu. Uwo ari we wese agira ububabare kandi igikorwa cyose kigira icyo giturukaho. Niba igikorwa cyo kwirukana impunzi cyaraturutse ku ijambo ruvumwa rya Perezida Kagame, Andrew Mwenda akaba ari we mujyana wa Kagame, ni ukuvuga ko ibi byose Andrew Mwenda nawe azabibazwa.  

 

Chaste Gahunde








  1. 2014-07-26 13:19:54
    i#363890


    may  dit:


    may
    Coach Factory Outlet The proportion of American firms Coach Factory Outlet who think business conditions are improving Coach Outlet in the country fell to 28% this year compared with 43% in 2012 Coach Online Outlet according to a report published Coach Factory Outlet by the American Chamber of Commerce Coach Outlet Store in China on Thursday Coach Outlet Store Although only 19% said things Coach Outlet Online were getting worse Coach Factory Outlet there is a perception Coach Factory Online that progress on market opening Coach Factory Outlet has ground to a halt Coach Outlet Store Online Progress in some areas Chanel Handbags such as moves to make life easier Louis Vuitton Outlet Online for private hospitals Louis Vuitton Outlet has been offset Louis Vuitton Belt by backsliding in others Hermes Belt The chamber is exasperated
  2. 2014-03-22 06:42:41
    i#354232


    xgqxyiape  dit:



    Marc designer sunglasses for women Jacobs, cheap sunglasses UK a new created Cheap Replica Sunglasses style and design guru, is ray ban 5184 known to most of for ray ban 3387 his or ray ban rb3025 her detection as the main style and cheap hermes birkin ray ban usa jacken design overseer with Wellensteyn Jacken. And also Hermes Birkin handjacken who has already been thought to be this Louis Vuitton Pas Cher cal . king with designer Jacken can be louis vuitton paris madly searched soon after international louboutin sales individuals.






Comments from 1 to 2 of (2)









©Leprophete-Umuhanuzi  Fri, 24 Oct 14 12:40:56 +0000(UTC) All rights reserved